Zari yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Diamond kuri St Valentin

Umunyamideli wamamaye muri aka karere ku izina rya Zari The Boss Lady yatandukanye na Diamond wari umugabo we ku munsi w’abakundana wa 14 Gashyantare 2018 nyuma y’imyaka babana ndetse banamaze kubyarana abana babiri.
Zari yatandukanye na Diamond kubera Wema Sepetu
Uyu munyamideli yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Diamond ari amafoto na video byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza Diamond ahoberana na Wema Sepetu bahoze bakundana.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Swahili ku wa 24 Gashyantare 2018, Zari yavuze ko impamvu zatumye atanduakana na Diamond ari kutamwubaha no gukora ibikorwa birimo kumusuzuguza nk’icyo yakoze ku wa 28 Mutarama 2018 ubwo yahoberanaga n’uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu.
Zari yavuze ko yari yarababariye Diamond amakosa yagiye akora arimo no kubyarana na Hamisa Mobetto ariko yananiwe kwihangana nyuma yo kubona amafoto na video zakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zimugaragaza ahoberana na Wema Sepetu ahita amuhagarika (block) ku mbuga nkoranyambaga kuko yabimubajije aho gusaba imbabazi akabona arimo arabigira ibintu birebire agaragaza ko nta makosa yakoze.
Zari kandi avuga ko Diamond atatunguwe n’ubutumwa bwo kumubwira ko batandukanye kuko bari bamaze ibyumweru bitatu batavugana ndetse abizi neza ko yarakaye cyane yageze ku rwego rwo kudakomeze kwihangana.
Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *