Umwiherero w’abayobozi bakuru si ubutembere, ugiye kwitabirwa wiganjemo amasura mashya

Guhera kuri uyu wa 26 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 01 Werurwe 2018 i Gabiro mu karere ka Gatsibo hazaba habera umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda, ni ku nshuro ya 15 uyu mwiherero uzaba ubaye kuko watangiye mu mwaka wa 2004.

Umwiherero w’abayobozi bakuru uterana mburi mwaka hagatekerezwa ku ngingo zimwe na zimwe ndetse hakanafatwa imyanzuro hagamijwe gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Minisitiri muri PRIMATURE, ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yavuze ko muri uyu mwiherero hazibandwa ku ngingo zirebana n’uburezi, ubuvuzi ndetse n’iterambere muri rusange.

Muri uyu mwaka uyu mwiherero uzitabirwa n’abayobozi biganjemo abashya muri guverinoma y’u Rwanda ahanini bishingiye ku kuba mu mwaka wa 2017 ari bwo perezida Kagame yatorewe indi manda agahindura bamwe mu bagize guverinoma barimo na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Umva Inkuru irambuye ikubiyemo bimwe mubyo perezida Kagame yagiye agarukaho mu myiherero y’abayobozi bakuru itandukanye,Hano 

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *