Umudugudu wa UWIMANA wa mbere mu kutagira ibyaha, Police yawuhembye

Polisi ku rwego rw’igihugu n’Intara y’Amajyepfo bashimiye abatuye Umudugudu wa UWIMANA mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kugabanya ibyaha bibera iwabo, bahawe amazi meza, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba inabubakira ibiro bishya by’Umudugudu.

Polisi y’igihugu, Minisitiri w’Ubuzima hamwe n’inzego zitandukanye z’Intara n’Akarere ka Kamonyi babyukiye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi bashimira banahemba abatuye mu Mudugudu wa Uwimana kubera uruhare bagize byo kurwanya ibyaha.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi Polisi yahembye abatuye uyu Mudugudu birimo guha ingo 104 zihatuye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, amazi meza, biro y’Umudugudu n’icyumba cy’inama, ikazabaha na televiziyo nini abaturage bakurikiraniraho amakuru.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi Munyuza Dan avuga ko mu Midugudu 3 502 ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo uyu wa UWIMANA ariwo uza ku isonga mu kutagira ibyaha bihungabanya umutekano.

Ati “Muri uyu mudugudu nta byaha by’ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside byigeze bihaboneka.”

Masengesho Emmanuel Umukuru w’Umudugudu wa Uwimana avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi ariho bakemurira ibibazo bikabafasha gukumira ibyaha bikomoka ku makimbirane n’ibindi byoroheje.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko bimushimishije kuba hari Umudugudu utarangwamo ibyaha by’ihohoterwa no gufata ku ngufu, ko uru ari urugero ku bandi baturage.

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi izubakira ibiro (bureau) 30 by’imidugudu itarangwamo ibyaha byinshi, ikazanaha ingo 3 000 zo muri iyi midugudu amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *