Inkuru y’akababaro, Sridevi Kapoor yapfuye

Ni inkuru mbi ndetse y’akababaro ku bakunzi ba filimi z’ibihindi bitewe n’urupfu rw’umukinnyi wa mbere w’umugore wamamaye cyane muri filimi z’ibihindi mu myaka irenga 30 ishize, Sridevi Kapoor.

Sridevi Kapoor wamamaye muri filimi z’ibihinde yitabye Imana

Urupfu rw’uyu mukinnyi wa filimi z’ibihindi w’imyaka 54 y’amavuko wamamaye cyane muri filimi  zitandukanye nka Mr. India, Chandni, ChaalBaaz na Sadma n’izindi  rwamenyekanye ku wa 25 Gashyantare 2018 bitangajwe n’umuryango we nyuma gato y’aho yari yagiye mu bukwe bw’umwishywa we i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuryango wa nyakwigendera Sridevi Kapoor watangaje ko uyu mugore yapfuye bitewe n’indwara y’umutima.

Nyuma y’urupfu rwe abantu batandukanye biganjemo abafana be bahise bahurira mu mbuga iri hafi y’urugo rwe ruherereye mu murwa mukuru w’Ubuhinde Mumbai mu rwego rwo kumwunamira no kumusezeraho.

Ibyamamare bitandukanye birimo na’banyepolitiki nka perezida w’igihugu cy’Ubuhinde Ram Nath Kovind, babinyujije ku rukuta  rwa Twitter bavuze agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mukinnyikazi wa filime.

Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde  Ram Nath Kovind abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime  ndetse ko urupfu rusigiye intimba miliyoni z’abakunzi ba filime z’ibihinde.

Yagize ati “Mbabajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’icyamamare muri filimi Sridevi. Asigiye agahinda miliyoni nyinshi z’abakunzi ba filimi z’ibihinde. Uko yakinnye muri filimi nka Moondram Pirai na English Vinglish bizabere isomo abandi bakinnyi ba filime. Nihanganishishe umuryango we n’inshuti ze”

Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ubuhinde, Narendra Modi nawe abinyijije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Mbabajwe n’urupfu rw’umukinnyi wa filime Sridevi. Yari umukinnyi w’akanyujijeho muri filimi z’ibihinde kandi azakomeza kwibukirwa ku bikorwa be yakoze muri uwo mwuga. Ibitekerezo byanjye biri hamwe n’abo mu muryango we muri iki gihe cy’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira”

Urupfu rwa Sridevi Kapoor wakinnye filimi zirenga 300 ruje nyuma y’amezi 2 gusa muramu we nawe wamamaye muri filime Shashi Kapoor nawe apfuye.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *