Ati “Ni gute serivise z’ubuhinzi zagenda neza RAB iri i Kigali ? Abakozi bayo bameze nka Nyirashuheri”

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami  ry’u Rwanda (TI Rwanda) madamu Ingabire Marie Immaculee yanenze bikomeye imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Ingabire yavuze ko ibiro bya RAB bitari aho bya kabaye biri anagaya abakozi bayo birirwa mu butumwa.

Ingabire immaculee, woTransparency Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa
Ingabire immaculee,

Ibyo Ingabire yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro gisesengura amakuru gitambuka kuri RBA aho bagarukaga cyane ku nama y’igihugu y’umushyikirano izatangira ku wa 26 Gashyantare 2018.

Ingabire avuga ko kuba RAB ifite ibiro bikuru i Kigali nyamara Abanyakigali badahinga ari ikosa rikomeye ndetse akaba n’impamvu nyamukuru ituma icyo kigo kitagera ku ntego zacyo zo guteza imbere ubuhinzi.

Ubwo yavugaga ku bibazo bikiri mu buhinzi, Ingabire yashimangiye ko byose ahanini bishingiye ku mikorere ya RAB aho ngo kuba icyo kigo kibereye i Kigali nyamara abo cyakabaye gikorera bakaba batuye mu byaro ari imwe mu mpamvu zituma icyo kigo kidashobora gukora neza akazi gishinzwe.

Ingabire yagize ati “Ariko se ni gute serivise z’ubuhinzi zagenda neza mu gihe RAB iri i Kigali? Oya Ntabwo bikunda, Reka mbabwire impamvu mu buhinzi bitagenda neza, RAB ubwayo yari ibishinzwe yiyicariye aha i Kigali, abakozi bayo birirwa mu mamisiyo agenda agaruka, agenda agaruka, nka wa muyaga bita ‘Nyirashuheri’. Noneho Agronome yibera ku murenge ategereje ruswa, udahaye agronome akantu ntashobora n’umunsi umwe kumanuka ngo yegere abaturage. Nonese serivise y’ubuhinzi muragira ngo igende neza ite koko? Erega nta kintu kikora! ”

Umunyamakuru Cleophas Barore nawe wari muri icyo kiganiro yahise abaza ikibazo Ingabire agira ati “Ko iyo ugenda hirya no hino ugenda ubona ahantu handitse ko RAB ihakorera, ayo mashami nta bayobozi agira babayo? Baba i Kigali bose?”

Mu kumusubiza, Ingabire yagize ati “I Kigali se ho ahubwo bari hehe ko bahora birukanwa buri munsi? Hahaha! Nta guhuza. Ariko reka nizere ko noneho wenda ibintu bigiye guhinduka kubera ko birasa nk’aho na Leta irasa nk’iyabibonye, nizere ko bigiye guhinduka kuko ntibikunda ko ugenda wagera iriya za Nyamagabe ugasanga umuturage yarahinze atera imyaka noneho ibishyimbo bitangira no kumera atarabona ifumbire.”

Kimwe n’abandi bari muri icyo kiganiro basabye ko umwiherero wazanaganira ku buryo bwo kwegera abaturage bakumva abantu ntibagume mu biro gusa.

Ibi bigarutsweho mu gihe mu myanzuro y’umwiherero wa 14 wabaye muri Werurwe 2017 hari harimo umwanzuro usaba ko hagomba kurebwa uko ibigo bimwe na bimwe bitangirwamo serivise byakurwa i Kigali bikegerezwa abaturage, ibyo byari no mu rwego rwo kuzamura imijyi yunganira Kigali, kugeza ubu indi nama igiye guterana uwo mwanzuro utaragira icyo ukorwaho.

Kugeza ubu RAB irimo abayobozi bashya barangajwe imbere na Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo akaza kugirwa umuyobozi mukuru ku wa 23 Mutarama 2018 asimbuye kuri uwo mwanya Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umaze umwaka n’amezi atatu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *