Amerika yateye utwatsi ubusabe bwa Akon ku birwa bya Puerto Rico

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanze ikifuzo n’ibyo umuhanzi Akon ukomoka muri Afurika yasabaga ku mwijima n’icuraburindi rikigaragara mu birwa bya Puerto Rico.

Ku wa 23 Gashyantare 2018 umuhanzi Akon wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Senegal, ubwo yari ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Los Angeles yabwiye ikinyamakuru TMZ ko  bimutangaza kubona abaturage bo mu birwa bya Puerto Rico bakiba mu icuraburindi nyuma y’amezi agera kuri atanu iki kirwa cyibasiwe n’imiyaga ndetse n’imyuzure yatumye ako gace gasenyuka ndetse n’ibikorwa remezo by’umuriro w’amashanyarazi bikangirika.

Akon yavuze ko ashobora gufasha Leta y’Amerika kugarura umuriro w’amashanyarazi muri ako gace abinyujije mu mushinga we wo gukwirakwiza amashanyarazi ku mugabane wa Afurika yise AKON LIGHTING AFRICA anavuga ko Amerika niyumva ikanemera  icyo kifuzo cye n’ibyo asaba azahita abishyira mu bikorwa akagarura umuriro w’amashanyarazi muri Puerto Rico.

Nyuma gato y’icyo kifuzo umuvugizi, Leta y’Amerika ibinyujije ku muvugizi wa White House, Sarah Sanders yavuze ko ikifuzo cya Akon cyanzwe kuko Leta yamaze gutegura ingengo y’imari yo kugarura umuriro muri Puerto Rico igisigaye akaba ari ukubishyira mu bikorwa gusa.

Ibirwa bya Puerto Rico byibasiwe n’inkubi y’umuyaga muri Nzeri 2017 yangije ibikorwa remezo byinshi byo muri ako gace ndetse unatwara ubuzima bw’abantu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *