Abayobozi b’ibigo by’amashuri barashinja MINEDUC gutinza amafaranga bagenerwa

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo Rwanda baratangaza ko bamaze amezi arindwi batabona amafaranga bagenerwa na leta yo kwifashisha mu bikorwa by’ikigo(capitation grant),bakaba bagorwa no gusana ikigo no kugura ibikoresho mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Iki kibazo cyagaragajwe ubwo hasozwaga ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda,aho abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye batungaga agatoki itinda ry’amafaranga y’ibikorwa by’ikigo(capitation grant)kuba nyirabayanza wo kudindiza ireme ry’uburezi.

Mu mwaka wa 2017,ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byahawe amafaranga y’ibihembwe bitatu gusa,mu gihe umwaka w’ingengo y’imari,uba ugizwe n’ibihembwe bine,buri gihembwe kikaba kigizwe n’amezi atatu.

Habyarimana Noel,umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamuzi,ho mu karere ka Rusizi yavuze ko amafaranga y’ibikorwa by’ikigo(capitation grant) ari yo bahembamo abakozi b’isuku n’abazamu barinda ikigo,bakaba batarahembwa.

Habyarimana akomeza avuga ko iri tinda ryatumye amadeni y’ibigo yiyongera,aho bajya kwikopesha iyo bagiye kugura ibikoresho by’ibanze nka Omo.

Yagize ati’’Uretse ko n’amadeni yiyongera ,ntiwakora amasuku nta omo.Ubu abacuruzi basigaye batureba nabi kubera ko tutigeze tubishyura ,batekereza ko twanze kubishyura kandi twakabaye twohererezwa ayo amafaranga natwe tukabona kubishyura’’.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bweyeye avuga ko aya mafaranga aramutse yoherejwe,ibibazo byose bafite byakemuka ku kigero cya 80 ku ijana.Itinda ry’aya mafaranga(capitation grant) riba inzitizi ku bigo bifite abanyeshuri biga bataha,kuko nta handi habinjiriza amafaranga.

Dr Theoneste Ndikubwimana,umukozi wa MINEDUC ushinzwe ireme ry’uburezi yatunze agatoki bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri,kuba bagira uruhare mu itinda ry’aya amafaranga,nk’iyo batinze kugeza urutonde rw’abanyeshuri barera cyangwa bagatanga imibare itari ukuri,gusa ngo muri uyu mwaka wa 2018 ,hari ikibazo cyabaye hagati ya minisiteri ifite uburezi mu nshingano na MINECOFIN.

Dr Ndikubwimana akomeza avuga ko barigukora ibishoboka byose kugira ngo amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ntazongere gutinda.

Yagize ati’’twamaze kumvikana na MINECOFIN ko aya mafaranga atazongera gutinda,ariko nabo bakazana imibare yuzuye ku gihe,ikagera kuri minisiteri ku gihe,capitation grant ntabwo izongera gutinda’’.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bavuga amafaranga batabonye ari ay’icyiciro cya kane cy’umwaka wa 2017(Amezi atatu) n’amezi ane yo muri uyu mwaka wa 2018.

Yanditswe: Biziyaremye Thacien

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *