Xi Jinping arasura u Rwanda ashaka amaboko n’ubufatanye

Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping azasura u Rwanda ku cyumweru gitaha.

Muri Politiki y’ Ubushinwa irifuza ubufatanye imbaraga mu rugamba rw’ubukungu ruriho, u Rwanda igihugu gito ariko ubu gifite ijambo muri Africa ntabwo Perezida w’Ubushinwa yari kugicaho mu gushaka imbaraga n’ubufatanye.

Mu ruzinduko rw’iminsi 10 rwa mbere akoreye hakurya y’inyanja ngari Perezida Xi Jinping azasura United Arab Emirates, Senegal n’u Rwanda anajye mu nama muri Africa y’Epfo, mu nzira ataha ngo azananyura muri Iles Maurices aganire na Minisitiri w’intebe waho.

Muri ‘Forum on China-Africa Cooperation’ (FOCAC) yabaye mu Ukuboza 2015 Perezida Xi yasezeranye ko igihugu ke kizatanga Miliyari $60 mu bikorwa by’iterambere muri Africa.

Si impanuka guhitamo gusura u Rwanda, igihugu gito, kidafite umutungo kamere uhambaye, kitanafite abaturage benshi cyane bagira isoko Ubushinwa bwararikira kuzanira ibicuruzwa byarwo, ugereranyije n’ibindi bihugu bya Africa.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko Ubushinwa buri gushaka imbaraga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku rugamba rw’ubucuruzi buriho na Leta Zunze ubumwe za Amerika (US).

Mu nama azazamo izahuza ihuriro ryitwa BRICS rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo iki kibazo kizaba kiri ku isonga mu byo bazaganiraho.

Kuva kuwa kane tariki 19 Nyakanga natangira urugendo rwe Perezida Xi azasura Emirates zunze ubumwe z’Abarabu, Senegal n’u Rwanda.

Zhang Jun Visi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa yatangaje ko US yatangije intambara y’ubucuruzi yirengagije amategeko mpuzamahanga abugenga ko rero BRICS irwanya uku kubangamira ubucuruzi mpuzamahanga.

U Rwanda rubirimo rute?

Ubushinwa burangamiye amasoko mashya n’ubufatanye na Africa mu bucuruzi n’iterambere, ijambo rinini kuri Africa ubu rifitwe n’umuyobozi w’ubumwe bwa Africa Perezida Paul Kagame, wakumvwa vuba na bagenzi be ku ngingo yo gufatanya n’Ubushinwa.

Ubushinwa bufite inyungu nini mu kuganira no kubana neza n’u Rwanda rukagera ku ntego zabwo muri uru rugamba rushakamo amaboko ndetse no mu bucuruzi bwarwo mpuzamahanga kuri Africa.

U Rwanda rufite inyungu nini mu mubano mwiza n’Ubushinwa bwagaragaje ubushake mu gufasha u Rwanda gutera imbere, Guverinoma y’Ubushinwa yateye inkunga ibikorwa binyuranye by’iterambere harimo uburezi (abanyeshuri barenga 1000 b’abanyarwanda bigayo) imihanda, ibitaro n’ibindi byubatswe mu Rwanda.

Abashoramari b’abashinwa ubu kandi barabona u Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari mu nganda z’imyenda nyuma y’uko u Rwanda rushyizeho imisoro ikubye kenshi ku myenda n’inkweto byambawe byavaga ahanini muri US. Mu gihe umunyamerika we adashishijwe no kuzana uruganda rwe mu Rwanda.

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga unaherutse vuba aha mu Bushinwa, muri week end yabwiye ikinyamakuru The EastAfrican ko bari kunoza amasezerano y’ubufatanye mu bintu binyuranye azasinywa na ba Perezida Xi Jinping na Paul Kagame i Kigali.

Mbere gato y’uko Perezida Xi agera mu Rwanda, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we biteganyijwe ko asura u Rwanda kuva kuwa kane.

Abasesengura iby’imibanire y’ibihugu bavuga ko Perezida wa mbere w’Ubushinwa azasura u Rwanda n’intego ebyiri, umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu iterambere n’ubucuruzi ndetse no gushaka imbaraga mu rugamba Ubushinwa buriho buciye ku Rwanda nk’igihugu ubu kiri mu bivuga rikijyana muri Africa.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *