VUP yahinduye ubuzima bw’Abaturage – Wharton

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bagaragarije Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, James Wharton, iterambere bamaze kugeraho barikesha gahunda zitandukanye iki gihugu gitera inkunga harimo imishinga ya VUP.. ashima uburyo iyo gahunda yahinduye ubuzima bwa abagenerwabikorwa…

Minisitiri Wharton aganira n'abaturage

Ubwo Minisitiri Wharton yasuraga akarere ka Musanze agamije kureba uburyo gahunda batera inkunga zihindura ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda, bamwe mu bo yasanze bakora umuhanda muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinigi, bamutangarije ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi mu iterambere.

Umuturage Mukamurara Virginie wo mu kagari ka Garuka, yabwiye umuyobozi wubwongereza ko gahunda ya VUP yafashije abatishoboye kubona imirimo ibahemba amafaranga abafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye ari nako bongera ibikorwa remezo rusange bibafasha kwihutisha iterambere.

Yagize ati “Kuva nabona akazi muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) nikuye mu bukene, nta tungo nagiraga mu rugo ariko ubu maze kwigurira ingurube imaze kubyara izigera ku munani.

Ifumbire ndayibona, amafaranga ndayabona, ari ayo nkura mu bworozi ndetse no mu kazi nkora ka buri munsi.”

Aba baturage bashimye cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mbaraga ashyira mu gushakira Abanyarwanda icyabafasha guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yashimangiye ko gahunda ya VUP yahinduye byinshi mu mibereyo y’abaturage b’i Musanze.

Uyu muyobozi nawe yagaragaje ko buri muturage abafasha gukorera amafaranga amutunga binyuze mu mirimo itandukanye bakora, abasigaye batishoboye bagahabwa akazi muri VUP bagakorera amafaranga abafasha kuzamura imibereho yabo, ndetse n’abadafite imbaraga nabo bagahabwa ubufasha butandukanye bitewe n’ibyo bakeneye ngo ubuzima bwabo nabo burusheho kuba kwiza.

Minisitiri James Wharton, yagaragaje ko igihugu cye kigiye gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda kuko inzego batangamo inkunga zihindura imibereho y’abanyarwanda, iki akaba ari nacyo kiba kigambiriwe iyo bajya gutanga inkunga.

Yagize ati “Tugiye gushimangira imibanire myiza hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; nk’ibihugu by’inshuti tuzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byacu.”

James Wharton yasuye umukecuru Nyiramakuba Isabelle w’imyaka 76, akaba amaze imyaka irenga itanu ahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, ashimangira ko yamufashije guhindura imibereho ye, ku buryo ubu yizeye amasaziro meza.

Uyu muyobozi kandi yanasuye uruganda rukora ifiriti mu karere ka Musanze, anyurwa n’imikorere yarwo ijyanye n’igihe.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 abagera kuri 341 batishoboye mu karere ka Musanze ni bo bamaze guhabwa imirimo muri VUP, kandi bose ubuzima bwabo bukaba bukomeje kuba bwiza cyane ugereranyije n’uko bari babayeho mbere yuko iyi gahunda itangizwa..

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *