Urwego rw’umuvunyi rubangamiwe n’itegeko rirubuza gukurikirana ibifi binini

Urwego rw’umuvunyi rutangaza ko rugifite imbogamizi yo kuba itegeko ritarwemerera gukurikirana no gukora iperereza ryimbitse ku bifi binini binyereza umutungo wa leta gusa uru rwego rwizera ko itegeko rirugenga ririmo kuvugururwa rizatuma rubasha kubakurikirana rugakurikirana n’abandi bagaragaraho ibyaha bya ruswa rutakurikiranaga.

Umuyobozi wungirije w’urwego rw’umuvunnyi Musangabatware Clement

Raporo y’urwego rw’umuvunyi y’umwaka w’2016/2017 igaragaza ko abenshi mu bahamwe n’icyaha cya ruswa ari abatwara ibinyabiziga, umuvunyi wungirije Musangabatware Clemet akavuga ko ibi biterwa ahanini n’uko ari bo bataramenya amayeri yo guhisha ko batanze ruswa.

Yagize ati “Urebye kiriya cyiciro wavuga ko ari abantu badafite amayeri menshi mu guhisha ruswa kuko kuyitahura biroroha naho kubijyanye na bariya banyereza amafaranga menshi bisaba ubuhanga bwinshi n’igihe cyo gukora iperereza ryimbitse”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urwego rw’umuvunyi rwari rufite imbogamizi yo kutagira ububasha bwo gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu no kubakoraho iperereza ariko yizeye ko iyi mbogamizi izavanwaho kuko itegeko rigenga urwego rw’umuvunyi ririmo kuvugururwa.

Yagize ati “Mu gihe rero itegeko rizaba rimaze kuvugururwa, izo mbogamizi muvuga zizavaho na bariya bakora inyereza ry’umutungo wa leta bizaba bigiye mu bubasha bw’urwego rw’umuvunyi nabo bajye bagaragara”

Raporo y’urwego rw’umuvunyi y’umwaka 2016/2017 igaragaza ko mu bihembwe 4 byasuzumwe mu bantu 170 bahamijwe n’inkiko icyaha cya ruswa, abangana na 69 muri bo bakora umwuga ufitanye isano no gutwara ibinyabiziga naho abandi babarirwa mu kiciro cy’abahinzi.

Mu gihembwe cya 2 cy’umwaka w’2016 hagaragaramo abashoferi n’abamotari bahamwe n’icyaha cya ruswa 13 kuri 49 bagaragaye bakaba baramaze kugihanirwa.

Mu gihembwe cya 3 cya 2016 abahanwe bari 8 kuri 16 bagaragaweho na ruswa, igihembwe cya 4 hahanwe 18 kuri 26 naho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’2017 hahanwe 30 kuri 69.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *