Urubyiruko rwahuguwe n’Abanyamerika rwiteguye umusaruro

Urubyiruko rwahuguwe n’abanyamerika muri gahunda yo kwihangira imirimo ruravuga ko rugiye kubyaza umusaruro ubumenyi rwahawe kandi ko basobanukiwe neza uburyo bazashyira mu bikorwa ibyo bize.

Mu rubyiruko 150 baturutse mu turere twose tw’igihugu barangije kwiga amashuri ya kaminuza bazihangira imishinga mito yaba mu bucuruzi, mu buhinzi no mu bindi.

Nyuma yo guhugurwa mu gihe gito baravuga ko bungutse byinshi mu bumenyi bari basanganywe bakaba bagiye kwiteza imbere.

urubyiruko 150 nirwo rwahuguwe

Kalisa Claude ,umwe mu bahuguwe ati”Ubu umushinga wanjye ugiye kuva mu buryo nawukoraga ukoranwe ubunyamwuga buhambaye. Ibyo ntakoraga ibjyanye na icungamutungo (comptabilite), kuzuza ibyo nsabwa muri comptabilite bizanamfasha mu gihe nkeneye inguzanyo cyangwa gushora imari mu bucuruzi bwanjye ari byo tutashyiragaho umutima ariko ubungubu tukaba dusobanukiwe uburyo tugiye gukora”.

Clarisse Mutuyimana ati”Ubu namenye uburyo nshyira ibiciro ku bihangano byanjye, nashoboraga kugurisha agaseke ariko ntabwo nari nzi igiciro cyako, hari amafaranga bintwara kugira ngo nkore agaseke,ariko ubu maze kumenya ibyo nkoresha mbasha kumenya n’igiciro nashyiraho”.

Umuyobozi mukuru w’umuryango udaharanira inyungu ,These Numbers,Have Faces Justin Zoraade ari nawe ufasha uru rubyiruko avuga ko bafashe icyemezo cyo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu kigaragaza umuvuduko mu iterambere.

Yagize ati”U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika y’uburasirazuba wakwifuza gushoramo imari, hari imbaraga mu rubyiruko runyotewe kugira icyo rutangiza ngo rwubake ubushobozi, turishimye cyane kuba turi hano,ni gihugu nifuza kuba nabamo ibihe byose”.

Mu gutoranya urubyiruko ruzahabwa amahugurwa ,bagendera ku bashoboye gucuruza nibura ibihumbi 50, bakaba bashobora kuvuga icyongereza kandi bafite inyota yo guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Aya mahugurwa akaba atanzwe ku ncuro ya gatatu ku rubyiruko rufite imishinga iciriritse kandi ikaba ikomeje,bakaba banongererwa igishoro kugira ngo bagure imishinga yabo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *