Urubyiruko mwirinde ibyonyi by’Amahoro – Mukabarisa

Perezida w’inteko ishinga amategeko Mukabarisa Donathille, yasabye urubyiruko kwirinda ibyonyi by’amahoro kuko ngo bishobora guhungabanya amahoro u Rwanda rwagezeho.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabarisa Donatille

Ibyo Hon Mukantabana yabivugiye mu nteko ishinga amategeko, aho cyimwe n’abandi bayobozi batandukaye bari bifatanyije n’urubyiruko mu biganiro bigamije kwizihiza umunsi wa amahoro, aho Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie asanga iterambere u Rwanda rufite ubu rikomoka ku mahoro yagezweho n’Abanyarwanda kandi yavuye kure, aboneraho gusaba buri wese kuyasigasira…..

aho nawe yasabye urubyiruko gukomeza guharanira amahoro nk’ababyeyi b’ahazaza h’igihugu n’imbaraga z’uyu munsi n’ejo, Minisitiri Tugireyezu yakomeje kwibutsa urubyiruko agira ati urubyiruko mugomba gukosora amakosa yakozwe na bagenzi banyu bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwirinda kugwa muri uwo mutego.

Perezida winteko ishinga amategeko Hon Mukabalisa Donathille yasabye urubyiruko kwirinda ibyonnyi birekerereje bitegereje guhungabanya amahoro Urwanda rwagezeho asaba urubyiruko gukomera ku mahoro, kuko Abanyarwanda bayabonye nyuma y’igihe kinini bayifuza ndetse bamwe batanga ubuzima bwabo, ari nabyo bituma igihugu gitera imbere,

Mukiganiro yatanze yakomeje agira ati U Rwanda rwabonye amahoro bigoranye nyuma y’igihe kirekire rwigobotoye abategetsi bayoboye muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, baranzwe n’imitegekere itagamije guharanira amahoro, aho bigishaga urubyiruko urwango ndetse rwaje kwishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguyemo abasaga miliyoni.

Hon Mukabarisa yibukije ko Nyuma y’aho aribwo Abanyarwanda bakunda igihugu batangiye urugamba rwo guharanira amahoro, rwasojwe cyongeye kuyabona ariyo mpamvu buri wese asabwa kuyakomeraho kubera ko basogongeye ku mbuto zayo nkuko Depite Mukabalisa yabitangaje.

Ati ” Abanyarwanda dufite ubuhamya bwihariye mu kumenya agaciro k’amahoro […] twubatse u Rwanda rutekanye kugeza ubwo n’abanyamahanga baza kutwigiraho, ndetse tugera n’aho tujya kuyaharanira mu mahanga.”

Yasabye urubyiruko gukomera kuri ayo mahoro bakesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere numukuru wigihugu wayaharaniye, abicishije mu kuyobora urugamba rwo kubohoza igihugu. Abwira urubyiruko gukomera ku byagezweho, ndetse no kwishimira ko bavukiye mu gihugu gitekanye.

Urubyiruko yarusabye kwirinda ibyonnyi by’amahoro birimo ababyeyi usanga bacengeza mu bana babo inyigisho zirimo ingengabiterezo ya Jenoside n’ibitekerezo bigamije kuyipfobya.

Kubashobora kubashora mubibazo byubuhezanguni Yakomeje atangaza ko hari abakigerageza kurushora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’imitwe y’iterabwoba, ndetse no mu bucuruzi bw’abantu, aho rujyanwa mu bikorwa by’urukozasoni n’ibindi bitabereye ikiremwamuntu.abasaba kwitandukanya nabo…

Ati “Nimuba bazima kuko aricyo duhora duharanira, muzubaka igihugu cyanyu n’ababakomokaho basange ari igihugu cyiza’’

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *