Umuyobozi wa Marriott Hotel yashimiye Perezida Kagame

Umuyobizi mukuru wa Marriott Hotel, arashimira Perezida Kagame uburyo atahwemye kubaha ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango bubake Hoteli ya Marriot mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yakira Arne M. Sorenson uyobora Marriott International

Arne Sorenson, umuyobozi wa Marriott Hotel ku Isi, yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki 5 Ukwakira, ubwo yari amaze kubonana na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Yagize ati: “Twaje gushimira Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda uburyo badufashije kugera aho i Hoteli ya Marriott itangiye gukora hano mu Rwanda.” Ku munsi w’ejo, nibwo Hoteli ya Marriott ishami ryayo ryo mu Rwanda yatashywe ku mugaragaro, ikaba yarafunguwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Kubwa Arne Sorenson, ngo kuba Marriott Hotel yaratekereje kubaka ishami ryayo mu Rwanda ni uko ubukungu bw’iki gihugu butera imbere umunsi ku wundi. Yagize ati: “Iyo urebye ubukungu bw’u Rwanda, usanga buzamuka buri munsi. Natwe nka Marriot turifuza kujyana nabwo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko byinshi mu byaganiriweho na Perezida Kagame bibanze ku bukerarugendo, ishoramari mu mahoteli, ibikorwa remezo n’ibindi. Mu bukerarugendo, uyu muyobozi yavuze ko ashimishwa n’uburyo Indege ya RwandAir imaze kwagura ingendo hirya no hino ku Isi n’uburyo zamamazwa, bityo ngo bigafasha abifuza kuza gusura u Rwanda baba benshi.

Francis Gatare, umwe mu bagize Guverinoma akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yabwiye abanyamakuru ko iyi Hoteli ya Marriott yafunguwe mu Rwanda ari iya kabiri ku mugabane wa Afurika nyuma ya Misiri.

Francis Gatare yavuze ko mu biganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’umuyobozi wa Marriott Hoteli, ngo yamweretse ishusho y’amahirwe agihari yo kubaka andi mahoteli menshi mu Rwanda.

Kuva mu 2012 Marriott yagiranye ubufatanye n’ishuri rya Akilah Institute for Women mu Rwanda aho yahaye amahirwe abakobwa bato bari hagati y’imyaka 18 na 30 bakajya kwihugura ndetse bamwe bakabona akazi muri hoteli zayo ziri i Dubai n’i Doha.

Marriott International Inc. ni ryo tsinda rinini kurusha ayandi ku Isi mu bijyanye n’amahoteli kuko rifite ibikorwa 5700 mu bihugu 110.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *