Umutingito ufite uburemere bwa 4.8 wasenye amazu muri Rusizi

Kuri uyu mugoroba wa kuwa gatanu taliki 23 Nzeri, umutingito ufite ubukana bwa 4.8 wibasiye akarere ka Rusizi, aho wangije ibintu bitandukanye muri aka Karere.

Imodoka yangijwe n'umutingito

Muri bimwe byangijwe nuyu mutingito harimo amazu, amamodoka, ibikoresho byo mumazu n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano bari batarabasha kumenya umubare w’ibyangiritse. Kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yahitanywe n’uyu mutingito.

Inzu y''ubucuruzi yangijwe n'umutingito

Bernard Habiyambere, umuturage w’Akarere ka Rusizi, yatangarije African Peoples Voice ko inzu ye y’ubucuruzi yahitanywe n’uyu mutingito.

Yagize ati: “Nari mu iduka ryange ncuruza nkuko bisanzwe.Ahagana muma saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, twagiye kumva twumva inzu itangiye gutigita.Twahise dusohoka nyuma dutangira kubona amazu asenyuka harimo niyange.”

Uyu mutingito uje nyuma y’iminsi mike habaye undi, ukaba warashegeshe bikomeye igihugu cya Tanzania, aho abaturage bahasize ubuzima ndetse amazu n’ibikoresho byinshi bikangirika.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *