Umusaza Sudi asobanura amateka ya Nyamirambo kuva mu gihe cy’Abakoloni

Abazi amateka y’u Rwanda bavuga ko umujyi wa Kigali wahereye i Nyamirambo kuko ariko gace Abanyarwanda bari bemerewe guturamo, abatuye i Nyamirambo muri iki gihe bo bishimirra ko ifite byinshi itandukaniyeho n’utundi duce tugize umujyi wa Kigali.

Nyamirambo, hafi ya Onatracom

Nyamirambo ni agace karangwa n’urujya n’uruza amasaha yose, yaba ku manywa cyangwa nijoro ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Umusaza Sudi Munyantwari, umwanditsi akaba n’inararibonye mu mateka y’Abayisilamu mu Rwanda amaze imyaka 70 atuye i Nyamirambo, uyu avuga ko mu gihe cy’abakoloni abanyarwanda bose babaga i nyamirambo naho hagati mu mujyi ngo ntibari bemerewe kuhatura.

Yagize ati”Urebye muri rusange mu mujyi wa Kigali wari ugizwe n’amakaritsiye ane, hari quartier bitaga Asiatique cyangwa mu cyarabu, haba na kaitsiye y’abazungu, bakahita mu kizungu ndetse na camps militaire, karitsiye y’abasirikare na quartier ya Nyamirambo”.

Agace kitwaga camp Swahili ariyo Nyamirambo ya mbere kaheraga ahazwi nko ku musigiti wo kuri Onatracom kakagera ku Ntwari,gusa ngo si buri wese wari wemerewe kuhatura uretse abasilamu gusa.

Sudi akomeza avuga ati”Utari umusiramu ntiyari yemerewe kuhatura, ahubwo ahagana haruguru bahatuje abakarani, abari bungirije Ababiligi hanyuma abandi baturage bari batuye inyuma y’umujyi”.

Guhera mu mwaka w’1960, camps Swahili yaretse kuba umwihariko w’abayisilamu, ibi ngo bikaba byarongereye urujya n’uruza rw’abantu binongera ibikorwa by’ubucuruzi byari byiganje i Nyamirambo. Guturwa n’abantu benshi byatumaga ibikorwa bitandukanye birimo imyidagaduro biboneka cyane i Nyamirambo.

Sudi ati”Urebye i Nyamirambo isa nk’aho yari umutima w’umujyi kuko usibye mu kizungu, abatuye mu duce tw’abirabura wasangaga ibikorwa by’imyidagaduro niho byabaga. Reka mbabwire ko orchestra za mbere zatangiriye i Nyamirambo hariya mu Biryogo”.

Kuva mu mwaka w’1961 kugeza mu w’1964 hari orchestra ebyiri ari African Jazz na Rock Jazz, ibi byakururaga abayobozi batandukanye baje kwidagadura. Uko imyaka yagiye ishira Nyamirambo yagiye yaguka inahindura isura n’umujyi wa Kigali muri rusange. Abanyarwanda bahatuye muri iki kinyejana bemeza ko Nyamirambo ifite ibintu byinshi bituma ntawayigezemo uyivamo.

Uwitwa Mupenzi yagize ati”Aha uhagera saa cyenda z’ijoro, urumva buba bujya gucya ariko baba bakora, ni 24/24, ntushobora gushaka icyo urya, unywa ngo ukibure, ntiwabura aho gutemberera. Icyo dushaka cyose turakibona, ushobora kugura isamaki ya 300 ukagura n’ubugari ariko nka hariya i Nyarutarama ntago twapfa kubibona”.

Ibyo abaturage batuye i Nyamirambo batangaza bitandukanye cyane n’ibyo abakoroni batekerezaga ko Nyamirambo yagumana agace k’ishyamba kagenewe irimbi, ahubwo yatuwe ku buryo bwihuse ndetse ikaba irushaho guhindura isura hagendewe ku cyerekezo u Rwanda rufite.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *