Umuryango wa Mucyo mwihangane -Kagame

Mu butumwa umukuru wigihugu Perezida Paul Kagame yageneye umuryango wa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, yongeye kugaragaza ko Mucyo yari umuyobozi wuzuzaga inshingano ze asaba umuryango we kwihangana.

Gusezera kuri nyakwigendera Mucyo

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu wabereye muri Sena mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016, Perezida Paul Kagame yohereje ubutumwa bw’akababaro bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie.

Muri ubu butumwa, umuryango wa Perezida Kagame wihanganishije uwa Mucyo Jean de Dieu, bukaba buvuga ko Senateri Mucyo yaranzwe n’umurava. Ubu butumwa bugira buri “Umuryango wa Perezida Paul Kagame wababajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera Senateri Mucyo waranzwe n’umurava mu kazi ke. Paul Kagame n’umuryango we bifatanyije n’umuryango we mu gihe cy’akababaro urimo, babifuriza kwihangana no gukomera.”

Mu muhango wo kwakira indahiro y’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, Perezida Kagame yari yagize ati “Mucyo yari umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ze, ku buryo ndetse atari wa wundi wiremerezaga cyane nk’ibyo rimwe na rimwe tujya tubona. Yari umuntu muzima, yari umuyobozi mwiza, nagira ngo dukoreshe uyu mwanya tumwibuke.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abagize umuryango wa nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu kudaheranwa n’agahinda, yizeza ko abagize Sena bazakomeza kuba hafi yumuryango we asize.

Ati “Ni igihombo gikomeye ku muryango we ndetse no kuri Sena, tuzahora tumwibukira ku murava n’ubwitange yakoranaga akazi ke, gufatanya n’abandi, kwiyoroshya, kujya inama n’ubupfura ni wo murage asize.”

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, uwo muhango wakomereje muri kiriziya ya Mutagatifu Regina Pacis mbere yo kwerekeza ku irimbi rya Rusororo. Abataze ubuhamya bazi nyakwigendera bibanze ku buziba bwe n’imibereho ye mu nzego zitandukanye za leta, aho yakoze.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *