John Kerry Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry, ni umwe mu bazitabira inama mpuzamahanga izaganira ku kibazo cy’imihandagurikire y’ikirere n’ibidukikije izabera mu Rwanda icyumweru gitaha.

John Kerry Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Umutungo kamere MINIRENA, ngo u Rwanda rwishimiye uruzinduko rwa John Kerry.

Nkuko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, iyi Minisiteri yahaye ikaze John Kerry igira iti: “Twiteguye kwakira John Kelly mu Rwanda aho azitabira Inama ya 28 ya Montreal Protocol. Murakaza neza.”

minirena.jpg

Amakuru y’u Ruzinduko rwa John Kerry mu Rwanda yatangajwe n’ibiro by’ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi biro by’Ubunyamabanga bitangaza ko John Kerry azaza mu Rwanda aherekejwe n’umuyobozi w’Ikigo cya Amerika gishinzwe ibidukikije (EPA) Gina McCarthy.

Ni ubwa mbere John Kerry w’imyaka 73 akaba n’Umunyamabanga wa Amerika wa 68 aje mu Rwanda. Uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba yarugiriye muri Kenya muri Kanama uyu mwaka.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yatangaje ko ashimishijwe n’uruzinduko rwa John Kerry na mugenzi we Gina McCarthy mu Rwanda.

Nawe abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “Nishimiye cyane ko John Kerry na Gina bazaza mu Rwanda icyumweru gitaha mu gushyigikira gahunda ya Montreal Protocol.”

state-department.jpg

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda taliki 13-14, izagaruka ku masezerano y’i Montreal muri Canada yavugaga ko hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi mu kubungabunga akayunguruzo k’ikirere.

Aya masezerano yabaye mu mwaka wa 2005, akaba agamije cyane kurwanya ibyuka bishobora kwangiza aka kayunguruzo k’ikirere.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *