Umunsi mpuzamahanga w’amazi wizihijwe mu gihe abatuye Kanama bafite ubwoba bw’inzara (VIDEO)

Mu rurimi rukoreshwa muri aka gace k’uburengerazuba, abahatuye basobanuye uko amatungo yatwawe n’amazi, imirima n’imyaka yari ihinzemo iragenda, bamwe barapfuye, ibikoresho byo mu rugo byararengewe n’ibindi byinshi byangijwe n’icyo kiza nk’uko abatturage babisobanura muri Video iri muri iyi nkuru.

Ku wa 22 Werurwe 2018, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi wahariwe amazi, uyu munsi wihizirijwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama iruhande rw’umugezi wa Sebeya aho abatuye muri ako gace bafite ubwoba bwo kuzicwa n’inzara nyuma y’ibiza biherutse kwibasira ako gace.

Ibiza byatewe n’imvura idasanzwe byibasiye umurenge wa Kanama nyuma y’uko umugezi wa Karambo wahuye n’uwa Sebeya maze byangiza ubutunzi bw’abaturage bwinshi burimo amatungo yatwawe n’amazi, imirimo n’imyaka yari ihinzemo iragenda, bamwe barapfuye, ibikoresho byo mu rugo byararengewe n’ibindi byinshi byangijwe n’icyo kiza nk’uko abatturage babisobanura muri Video iri muri iyi nkuru.

Bamwe mu baturage bahuye n’iki kiza bavuga ko ubu bafite ubwoba bwo kuzicwa n’inzara izaterwa n’iki gihombo batejwe n’ibi biza.

Abaturage batera imbingo mu mifuka ku nkengero za Sebeya mu muganda wo kuyibungabunga

Umuturage witwa Ntirivamunda Viateur akaba n’umujyanama w’ubuzima muri aka gace yagize ati “Umurima wawe ubu ntushobora kumenya aho uri. Birakurikirwa n’inzara nyinshi cyane kuko hari nk’aho umuntu yari amaze gutera ibishyimbo cyangwa ibigori none ubu ntawo uzajya kubagara, wabagara hehe? Byaragiye.”

Ntirivamunda akomeza agira ati “Iyo ibingibi byabaye bisaba ingufu za Leta, ni ukuvuga gukomeza nk’iyo mirwanyasuri, amaterasi, gusaba abaturage gukomeza gutera amashyamba kugira ngo bateganye wenda ejo hazaza bizabe bimaze gufata.”

Naho uwitwa Habimana Jean Claude we yagize ati “Hano hari ibikorwa byinshi by’ubuhinzi nk’intoki, ibishyimbo n’ibirayi ariko byose byaragiye birarohama, igikurikiraho ni inzara ahubwo ni ukureba uko mudufasha Leta ikaba yaduha nk’impungure.”

Yaba aba baturage ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, bemeza ko iki kiza kuba cyarangije ibintu byinshi ntaho bihurriye no gutura mu manegeka ahubwo ngo ni ikiza kidasanzwe cyabaziye.

Icyakora batunga agatoki bamwe mu baturage batumva bakangiza ibidukikije barimo nk’abacukura umucanga mu kajagari ku nkengero za Sebeya, abatema amashyamba ndetse n’abandi bakora ibikorwa byangiza ibidukikije.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, umuyobozi w’ako, Habyarimana Gilbert avuga ko kuri ubu hakomeje gukorwa ibikorwa bigamije gutuma ibindi biza bizaza bizasanga byariteguwe ntibigire icyo byangiza.

Meya Habyarimana yagize ati “Ikirimo gikorwa, hari gahunda yo gufata imisozi duterayo ibiti, gukorayo amaterasi

Meya wa Rubavu yanasobanuye ko kuzura kwa Sebeya bituruka ku yindi migezi nka Gisunnyu na iva mu misozi no gutunganya ibijyanye n’isuri ruguru iriya kugira ngo nibura aho amazi aturuka tube tuzi ko harinzwe. Noneho no kuri izi nkengero hariho gahunda yo kuyibungabunga kugirango habeho kugabanya kuriya kuzura kw’amazi agasandara mu bikorwa by’abahatuye.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWAFA), Ngabonziza Prime yavuze ko kubungabunga ibidukikije kugira ngo bitangiriza abaturage ari inshingano ziyemejwe aboneraho no gusaba abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa byose bikorwa mu kwita ku mazi n’amashyamba.

Ngabonziza yagize ati “Abanyarwanda twahanganye n’ibintu byinshi binyuranye ntabwo ibiza ari byo byatunanira. Hari Ibiza ibiza biza bidasanzwe ariko hari n’ibiterwa n’ibikorwa byacu nk’abantu niyo mpamvu tubasaba kubungabunga ibi bikorwa. Niba twateye ibiti namwe mwumve ko ari ibyanyu, tureke kurwana n’amategeko ahubwo turwane ku buzima bwacu.”

Niba ushaka kureba VIDEO KANDA HANO KUREBA 

Imiryango 956 niyo meya yemeza ko yagezweho n’ingaruka z’iki kiza cy’imvura idasanzwe yaguye mu murenge wa Kanama, hakiyongeraho n’inzu 33 zasenyutse burundi, ubwiherero bw’abaturage bugera 356 nabwo bwarasenyutse ndetse hakaba n’amatungo nk’inka, ihene n’intama nabyo byishwe n’iyo mvura.

Meya Habyarimana yavuze ko hari abantu 4 baguye muri iki kiza biturutse ku aho bagwagamo bitewe no kutamenya aho amazi menshi ari cyangwa bamwe bakaba bari banasinze.

Meya Habyarimana atera abaturage ba Kanama morale

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *