Umuhanzi Ringtone yahishuye impamvu yifuza kurongora Zari The Boss Lady

Ku munsi w’abakundana ( St Valentin) wizihijwe ku wa 14 Gashyantare 2018 nibwo Zari The Boss Lady yatandukanye na Diamond Platinumz babanaga nk’umugore n’umugabo ndetse bamaze kubyarana abana babiri biyongera ku bandi batatu  yabyaranye na Ivan Semwaanga witabye Imana mu mwaka ushize wa 2017.

Umuhanzi Ringtone Apoko ashaka kurongora Zari kuko ari rwiyemeza mirimo

Zari akimara gutandukana na Diamond, umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana wo mu gihugu cya Kenya witwa Ringtone Apoko yatangaje ko yifuza kurongora Zari akamugira umugore akanamufasha kurera abana batanu afite ndetse uyu Ringtone yanamuritse inka 42 zo gukwa uyu munyamideli yamaze kugura ngo azazimukwe.

Kuri ubu noneho uyu muhanzi Ringtone Apoko ubwo yari mu kiganiro kitwa 1 on 1 gica kuri Citizen TV ikorera mu gihugu cya Kenya yavuze ko impamvu yumva yifuza kurongora Zari akamugira umugore ari uko Zari ari rwiyemezamirimo ndetse akaba abona yagirira n’itorero asengeramo akamaro.

Yagize ati “Urumva impamvu nshaka zari ni rwiyemezamirimo, ashobora no kuba mama mwiza w’urusengero akaruteza imbere”

Uyu muhanzi yakomeje anavuga ko yamaze gusaba Zari kuba yamubera umugore abinyujije kuri Instagram amusobanurira impamvu yifuza kumurongora n’inyungu bizabagirira bombi.

Mu minsi ishize Zari aganira na BBC yavuze ko adafite gahunda yo kuba yashaka undi mugabo anavuga ko adafite gahunda yo gukunda ko ubu icyo agiye kwitaho ari ubucuruzi bwe no kurera abana batanu yabyaye.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *