Umugi wa Kigali warajenjetse – PAC

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, banenze Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwajenjekeye ikimpoteri cya nduba gikusanyirizwamo imyanda, kuko butitaye kumibereho yabaturage bagituriye, kugeza ubu bacyivoma amazi akamuka ava muri icyo kimpoteri cyiba cyirimo imyanda.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Mukaruriza Monique

Ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali, bitabaga abadepite bagize iyo komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), kugirango bisobanure kuri amwe mu makosa yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza yatangaje ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage bagituranye n’ikimoteri rusange cya Nduba, giherereye mu Murenge wa Nduba cyahimuriwe bitunguranye kubera ibibazo by’isuku nke.

Abadepite bagize PAC, basanga bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo kwimura iki kimoteri cyari i Nyanza ya Kicukiro, maze ibibazo cyatezaga abaturage bo muri aka gace bukabyimurira mu batuye i Nduba nta nyigo ibanje gukorwa.

Icyo gihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwari bwatangarije PAC, ko ubwo icyo kimoteri kimurwaga, inzego zibakuriye zabahaye ukwezi kumwe ngo kibe cyavanwe i Nyanza ya Kicukiro.

Akomeza avuga ko ibyo byabaye hagati mu mwaka w’ingengo y’imari, ku buryo byanatumye bahita bakorana n’izindi nzego kugira ngo hashakwe aho kimurirwa.
Naho ku kibazo cy’abaturage ba Nduba bamaze hafi imyaka isaga 5 banywa amazi yanduye, Perezida wa PAC asanga mbere na mbere ubuyobozi bwakabaye bwishyira mu mwanya w’abaturage. Abaza umuyobozi wumugi wa Kigali ati “Ariwowe uwaguha ariya mazi wayanywa?”
Ku birebana n’icyo kibazo Meya Mukaruriza avuga ko ikibazo kitigeze kibagirana, ahubwo uburyo bwo kugikemura ari bwo bwagiye buhura n’imbogamizi zitandukanye, yizeza ko mu kwezi kwa Werurwe 2017 ikibazo cy’amazi mabi kizaba cyabonewe igisubizo.

Depite Kankera Marie Josée, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC, yavuze ko iki kimoteri ari ikibazo gikomeye ku baturage bitewe n’uko ngo iyo imvura iguye amazi yanduye yinjira mu butaka akajya kwanduza amazi meza abaturage bavoma.
Ubuyobozi bw’Umujyi bwabwiye Abadepite ko bwagerageje gushakira igisubizo ibibazo biterwa n’imyanda ikusanyirizwa muri iki kimoteri, birimo nko kuba bamaze gukoresha akayabo ka miliyari 2,5 bimura abaturage baturiye icyo kimoteri, ariko ngo ntibarabona andi akabakaba miliyari ebyiri (1.657.695.618) kugira ngo himurwe n’abandi baturage bakigituriye.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *