Umuganda wateye abatishoboye ibyishimo

Nk’uko bimaze kumenyerwa, abanyarwanda mu gihugu cyose kuri uyu wa gatandatu uheruka ukwezi bahuriye mu muganda, aho bakoze imirimo y’amaboko iteza imbere ibikorwa rusange, isuku ndetse no gufasha abatishoboye.

Gusana imihanda, gusana amazu no kubakira abatishoboye, ndetse no gutangira ihinga ku mirenge yari imaze igihe yarakakajwe n’amapfa ni bimwe mu by’ingenzi byaranze umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli.

Nko mu karere ka Rutsiro umuganda wabereye mu murenge wa mushonyi akagari ka kaguriro ukaba waranzwe no gutangiza igihembwe cy’ihinga, ahitwa Butana, aho hegitari 45 ubu ziri guterwaho ibigori.

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu muganda watangije igihembwe cy'ihinga

Kuri uyu munsi kandi, uretse kubakira abakene, usanga hari n’abandi bababaye bahura n’abagiraneza, bakabunganira mu bukene bafite.

Nk’uyu munsi mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, Nyuma y’umuganda banki y’’ubucuruzi y’abanya Kenya-KCB yatanze inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana arindwi ku bana bafite ubumuga bwo kutumva barererwa mukigo cyitwa ‘Ngwino Nawe Urebe Village’ mu karere ka Huye. Iyi nkunga igizwe ahanini n’imyambaro.

Mu murenge wa Gashaki na Gataraga, akarere ka Musanze ho, ibikorwa by’umuganda birangiye abanyamahirwe 400 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza-mutuweli- na sosiyeti y’itumanaho ya Tigo.

Abatishoboye mu Karere ka Musanze bakira inkunga ya Tigo nyuma y'umuganda

Mu nama isoza umuganda, Senateri Fatou Harerimana wakoranye umuganda n’abanya Musanze, yagize ati, “abaturage mukwiye gifatanya n’abayobozi banyu, mugakemura ibibazo bituma mudahigura neza imihigo.”

Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’uyu mwaka, bikaba bivugwa ko bimwe mu byatumye batakaza amanita harimo n’umwanda.

Umuganda ni igikirwa gihurirwamo n’abaturage bose nta vangura. Abanyamahanga bari mu gihugu, baba abahatuye, abari mu bukerarugendo no mu nama zinyuranye, nabo bitabira umuganda.

Abanyarwanda kandi bose bamaze kugira umuganda umuco wabo, ku buryo n’abari mu mahanga, nko mu butumwa bw’amahoro, ndetse n’ibindi bikorwa nabo bitabira umuganda mu bihugu barimo.

Agaciro k’umuganda kabarwa mu mafaranga. Umwaka wa 2015, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko agaciro k’umuganda kabarirwaga muri miliyari 19 z’u Rwanda.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *