Umuganda – Abayobozi bubakiye uwarokotse Jenoside

Murwego rwo gutangiza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, Perezidante winteko ishinga Amategeko Hon Mukabarisa Donathille arikumwe n’Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali, ndetse nizindi nzego zishinzwe Umutekano bahuriye mugikorwa cy’Umuganda udasanzwe, ahibanzwe kugikorwa cyo gusana, no kubaka icumbi ryagenewe umwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu mudugudu wa Kiberinka mukagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo witwa Mukankubana Verena.

Perezidante winteko, ashyiraho itafarai kuri fondasiyo

Avugana n’itangazamakuru, Mukankubana Verena ashima ubuyobozi bwamuzirikanye bukaba bugiye kumuha icumbi akabona aho yikinga, dore ko aho yabaga hari hameze nabi, ati: “byantunguye kuba muje kumfasha bibavuye kumutima, kandi bigaragaza ko ubuyobozi buhora buzirikana abaturage babwo babaye batishoboye’’.

Mubutumwa bwe, Perezidante winteko Ishinga Amategeko Mukabarisa Donathille yagarutse kukamaro k’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyatangiye murwanda, abonera kwibutsa abari muricyo gikorwa cy’Umuganda, ko uwo muganda wicyumweru uhuriranye nitariki ya 1 Ukwakira, ubwo abana b’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bafataga icyemezo cyo gutaha mugihugu cyabo, nyuma yigihe kinini barahejwe mubihugu bitandukanya byo mu mahanga.

Kubyerekeranye nigipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko byumwihariko mukarere ka Nyarugenge, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 70% bibona mundorerwamo ya amoko, asaba abatuye ako karere guharanira kurwanya umuco mubi w’ingengabitekerezo, kuburyo wazacika burundu

Muri icyo gikorwa cy’Umuganda, abateguye icyo gikorwa bihaye umuhigo ko iyo bubakiye Verena warokotse jenoside, izaba yuzuye mucyumweru cyimwe…
Icyumweru cy’ubumwe n’Ubwiyunge cyije gikurikira igikorwa cya komisiyo yubumwe n’Ubwiyunge iherutse gukora cyo kumurika ubushakashatsi kungengabitekerezo, aho NURC, yagaragaje ko intara y’Amajyaruguru ariyo iza ku isonga.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *