Uko wamenya aho telefone yawe yibwe iherereye

Ikoranabuhanga rikomeje gufata intere ikomeye muri iki gihe isi igezemo, kuri ubu abantu benshi bakeresha telefone zigezweho (Smart phones), Abakora izi telefone bazi ko zifite akamaro  ndetse zikora akazi kenshi gatandukanye niyo mpamvu bagena n’uburyo abazikoresha bashobora kwifashisha bagerageza kuzigarura igihe zatakaye cyangwa zibwe.

Izi ni zimwe muri porogaramu z’izkoranabuhanga (Application) ushobora gushyira muri telefone yawe akagufasha kumenya aho iherereye bitakugoye mu gihe yaba yatakaye cyangwa yibwe.

Niba ukoresha Iphone/ Ipad

Koresha  porogaramu yitwa LOCALISER MON iPhone, iyi porogaramu iboneka ku rubuga rwa icloud.com, wayifashisha ushaka kumenya
aho igikoresho cyawe gikoresha ikoranabuhanga rya iOS cyangwa mudasobwa yo mu bwoko bwa Mac waburiye irengero biherereye.

Iyi porogaramu ya Localiser mon iPhone kandi wayikoresha ibi bikurikira:

Kumenya agace telefone yawe iherereyemo ku ikarita y’isi.
Gufungura no gufunga igikoresho cyawe gikoresha ikoranabuhanga rya IOS 6 na IOS 5.
Kuba wavuza inzogera (sonnerie) y’igikoresho cyawe igihe wacyibuze ushaka kumenya aho giherereye.
Iyi porogaramu yanagufasha gusiba ibintu byawe bibitse ku gikoresho cyawe igihe utari kumwe nacyo.

Niba ukoresha SAMSUNG

Koresha porogaramu y’ubuntu yitwa SAMSUNG DIVE igufasha kumenya aho telefone yawe iherereye, no kuyifunga ku buryo nta muntu wakoresha amakuru ayibitsemo.

Niba ukoresha telefone zikoresha ikoranabuhanga rya
Symbian OS 

Wakoresha izi porogaramu zikurikira:

Phone Locator

Easy Locator
Phone Guardian
FoneFinder-Find lost phone
MobiTracker

Niba ukoresha telephone zikoresha Android
Wakoresha izi porogaramu:

Prey
Trouver mon téléphone!
Cirrus Manager
Sim cheker
Lookout Antivirus & Security iyi iragurwa ariko ikora neza kurusha izindi.

Icyitonderwa: Mu gihe telefone yawe ibuze nanone twakugira inama yo kwegera polisi ikwegereye cyangwa se ukajya ku kigo cy’itumanaho ukoresha bakagufasha kuyikurikirana kuko ari bwo uba ufite amahirwe menshi yo kuyibona kurusha gukoresha izo porogaramu twakubwiye hejuru.

Mutuyimana Jean Damascene

Facebook Comments

Comments

comments

One thought on “Uko wamenya aho telefone yawe yibwe iherereye

  • March 1, 2018 at 2:59 pm
    Permalink

    Nishimiye uburyo l’ ETAT iguma kwita kubaturage bayo muburyo bwo kuzamura ikoranabuhanaga ,tukaba dukomeje kuzamuka muruhando r’ amahanga mu Ikoranabuhanga. Rwanda Oyeee!!!!!!

    IBITEKEREZO KU NKURU

      Reply

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *