Uko Incike za Jenoside zatujwe mu rugo rw’impinga nzima zibayeho

Incike za Jenoside zimaze amezi ane zitujwe mu rugo rw’impinga nzima ruherereye mu karere ka Huye mu nzu zubakiwe n’umuryango Unity Club Intwararumuri  zirishimira ko ubuzima bwahindutse zibishingiye ko zitakiba mu bwigunge nka mbere.

Inyubako yahawe izina ry’impinga nzima yubatse mu murenge wa Mukura , mu karere ka Huye, ikaba yarubatswe n’umuryango Unity Club n’abandi bafatanyabikorwa, ikaba yaratashywe ku mugaragaro na Jeannette Kagame ari we muyobozi wayo.

Nyuma y’amezi ane batujwe mu rugo rw’impinga nzima, aba bapfakazi bavuga ko babayeho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo babagamo mbere ndetse ngo bakaba bararushijeho kugarura icyizere cyo kubaho.

Umukecuru Sezariya ati”Numvaga ntariho sinabonaga umpa icyo ndya, none yampaye icyo ndya, ampa n’amazi ndiyuhagira, meze neza, kuba ndi kumwe n’abandi nta rungu ngira turaganira, ndyama heza, baramesera, mfite abanyuhagira, meze neza, uti Kagame warakoze ,Uti Imana izagufashe”.

Gasana pierre we ati “Biratandukanye cyane, kubera ko ntabwo nari merewe neza aho nari ndi. Naburaga ibyo kurya nkashaka amazi, ariko ubu ndiho neza, ndarya nkaryama, icyo nshaka bakakimpa, turiho neza uko turi aha”.

Impinga nzima Hostel yatujwemo abakecuru n’abasaza 85 bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi, bakaba baraje bahasanga abandi 15 bahatujwe mbere. Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriwemo n’abari mu myanya y’ubuyobozi, abigeze kubamo n’abo bashakanye watangiye mu mwaka w’1996, ukaba ufite intego yo kwimakaza umuco w’amahoro.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *