Uko abakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha barubona nyuma yo kwegurirwa abashoramari

Abahinzi n’abakozi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha baravuga ko hari impinduka zigaragarira buri wese zabayeho kuva aho rweguriwe abashoramari kuko byatumye umusaruro wiyongera ndetse n’amafaranga babona akaba atandukanye n’ayo babonaga mbere, ni mu gihe habura igihe gito ngo uru ruganda rwegurirwe abahinzi burundu.

Imirima y’icyayi mu karere ka Rusizi

Mu kuboza umwaka wa 2012 nibwo uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe abashoramari ariko leta ikomeza kugiramo imigabane ingana na 10%, abahinzi bakaba bavuga ko bongereye umusaruro babikesheje amahugurwa ndetse n’inyongeramusaruro bagiye bahabwa, bityo n’amafaranga arushaho kwiyongera.

Umuhinzi witwa Mutangana Samuel yagize ati”Twungutse ubumenyi bwo guhingira icyayi no kugifata neza, kera nta muhinzi w’icyayi washoboraga kwigurira inkweto zo kwambara cyangwa kwishyurira abana amashuri ariko uyu munsi birashoboka, nk’ubu nkanjye ku kwezi mpembwa ibihumbi 80 kandi kera nahembwaga 3000Frw”.

Naho Etienne Mulindwa ati “Kera ntagaciro cyari gifite nk’ubu, ni ukuvuga ngo kera umuhinzi ntiyabaga yishimye kuko ibihembo bye byamugeragaho bitinze kandi nta gahimbazamusyi twabonaga”.

Helene Mwai, umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha avuga ko hari byinshi byakozwe muri iyi myaka itanu ishize, harimo no guhindura imibereho y’abahinzi b’icyayi n’abakozi b’uru ruganda.

Yagize ati”Ibikorwa ntagereranwa muri iyi myaka itanu ishize kuva uru ruganda rwegurirwa umushoramari mushya ni ukwiyongera kw’ifaranga ku bahinzi b’icyayi n’abandi bafatanyabikorwa barwo, ikindi gishimishije twagezeho n’ihugurwa ry’amamashini akoreshwa mu ruganda ndetse n’abahinzi babonera amafaranga yabo ku gihe”.

Biteganyijwe ko uruganda rwa Shagasha ruzegurirwa abahinzi burundu ubwo bazaba bamaze gutegurwa ku micungire yarwo. Uru ruganda rukorana n’abahinzi b’icyayi basaga 4,000 bahinga ku buso bwa hegitari 732 .

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *