Uganda: Ibya Depite Bob Wine na Perezida Museveni bikomeje kuzamba

Nyuma y’aho ibitaramo bye  byagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu biburijwemo, umuhanzi akaba n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko mu gihugu cya Uganda, Bobi Wine yibasiye bikomeye umukuru w’igihugu cya Uganda.

Umuhanzi akaba n’intumwa ya rubanda Kyaguranyi Ssentamu, uzwi ku izina rya Bob Wine akaba ari umwe mu badepite badashyikiye ko itegeko nshinga rihinduka yakoresheje imvugo yiganjemo uburakari nyuma yaho yangiwe gukorera ibitaramo mu gihugu cya Uganda ndetse n’urupfu rw’abantu babiri barashwe bari mu myigaragambyo yiswe “Tojikwatako”.

Depite Bob Wine, mu rugamba rwo kurwanya ihindurwa ry’itegekonshinga

Bob wine yakomeje ashinja ubutegetsi buriho muri Uganda buyobowe na perezida Yoweri Museveni kuba budaha agaciro ikiremwa muntukandi ko icyo ashaka ari ukuguma ku butegetsi kandi abaturage batabishaka. Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko perezida Museveni yifuza kuzava ku butegetsi habayeho intambara kandi abagande atari byo bifuza.

Yagize ati”Perezida Museveni abisobanura buri munsi ko yageze ku butegetsi akoresheje imbunda, abayeho kubera imbunda, none akomeje no gushotora Abagande ngo nabo bazamuvaneho bakoresheje imbunda”.

Depite Bob Wine ahamya ko ibyo bamwe mu bagande batifuza ko itegeko nshinga rihindurwa bazabigeraho kandi bakarushaho kunga ubumwe muri Uganda.

Ibikorwa byo kwamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga byatangiye mu muri uku kwezi k’Ukwakira, aho Bob Wine yagaragaye arwana n’abandi badepite bagenzi be ndetse anafungwa n’inshuro zirenga ebyiri nubwo yahitaga afungurwa.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *