Uganda: Dr Kiiza Besigye yasohowe mu birori shishi itabona ajyana agahinda kenshi

Ati “Dore ibyo mwakekaga birabaye, ingaruka ziragaragaye, bambwiye ko hano hasi hari abagabo bategetse ko ngomba kuva hano”

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni mu gihugu cya Uganda ryitwa FDC (Forum for Democratic Change), Dr Kiiza Besigye yirukanywe muri hoteli n’abapolis ba Uganda aho yari yagiye gusangirira n’abanyeshuri ba Kaminuza.

Kiiza Besigye yari yatumiwe n’abanyeshuri ngo basangire anabaganirize

Ibi byabaye ku wa 04 Werurwe 2018 aho uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yari yatumiwe n’abanyeshuri ba Kaminuza  bibumbiye mu muryango wa Rotary Club muri Uganda gufatanyana nabo kwizihiza isabukuru y’imyaka 2 uwo muryango umaze ubayeho kugira ngo abaganirize ku ngingo zitandukanye ndetse banasangire ibiribwa n’ibinyobwa bishimira ibyo uwo muryango umaze kugeraho.

Umuhango wo gusangira umaze gutangira ariko Dr Kiiza Besigye atarafata ijambo haje abapolisi ba Uganda bategeka ko asohorwa muri ibyo birori bigakomeza cyangwa bigahagarikwa burundu, ababiteguye babibwiye Besigye afata ijambo mu minota mike abwira abari bateraniye aho bose ko iyo biyemeje kumutumira baba bazi neza ko ibintu bishobora kutagenda neza akaba ari nako bigenze gusa avuga ko yemeye kugenda kugira ngo ibirori bikomeze.

Yagize ati “Ndabizi neza iyo mwantumiye muba mwiyemeje kwirengera ingaruka, dore ibyo mwakekaga birabaye ingaruka ziragaragaye, bambwiye ko hano hasi hari abagabo bategetse ko ngomba kuva hano. Niyo mpamvu rero abateguye ibi birori bansabye kuvuga ijambo nari nabateguriye aka kanya narangiza nkagenda. Ngomba kubikorera rero nkagenda kuko ndi umushyitsi wanyu, atari ko bimeze nizeye ko muzi neza uko byagenda”

Dr Kiiza Besigye ni umunyepolitiki umaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda, yiyamamarije kuyobora igihugu inshuro nyinshi ariko agatsindwa amatora, uyu muyobozi ukunda gufungwa inshuro nyinshi avuga ko azashyirwa ageze ku nzozi ze zo kuba perezida wa Uganda no guhindura politiki n’uburyo bw’imiyoborere iriho muri iki gihe.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *