Udukiriro dushyirwemo ubudozi – Kanimba

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yasabye abayobozi mu turere gushyira umwuga w’ubudozi mu myuga yigishirizwa mu dukiriro kimwe n’indi myuga ihigishirizwa.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda atanga ikiganiro

Ubudozi ni umwe mu myuga Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yashyizemo ingufu mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kongera ku isoko ry’u Rwanda ibicuruzwa byakorewe mu gihugu hagamijwe gusezerera imyambaro itumizwa hanze ya caguwa no kugabanya akayabo ka za miliyari zigira mu mahanga hatumizwa ibicuruzwa bimwe bishobora gukorerwa mu Rwanda.

Minisitiri Kanimba yabivugiye ikigali mu nama nyuguranabitekerezo yahuje i Kigali Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’abahagarariye ibigo bishinzwe iterambere ry’ishoramari muri gahunda ya ‘Hanga Umurimo’mu turere (NEP), Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’ibigo bya SACCO.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Unganda yasabye ko aho udukiriro twubakwa cyangwa twubatswe hirya no hino mu turere hashyirwamo n’igice cyihariye cy’ abakora ubudozi bw’ imyenda.

Ubudozi bw’imyenda n’ubwo kugeza ubu hataraboneka inganda zihagije zikora imyenda kuva ku budodo kugeza ku gitambaro cya nyuma, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko bufite ishoramari rinini ku nganda zabwo cyangwa inzu zidoderwamo imyenda mu guha akazi umubare utari muto w’abakozi bakiteza imbere.

Mu gihe hari uturere tuvuga ko abaturage batwo bamaze gusobanukirwa akamaro k’udukiriro hari n’utundi turere tuvuga ko tutarabona aho urubyiruko rwigira imyuga igamije kuruteza imbere.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith avuga ko uturere twose dukwiye gushyira mu mihigo yatwo udukiriro nka gahunda y’ibanze ifasha ba rwiyemezamirimo kugeza uturere ku mihigo twiyemeje no kuzamura iterambere.

Muri iyi nama hagaragajwe ko udukiriro aho tugiye twubatse turimo ibibazo byinshi cyane cyane ibishingiye ku bayobozi batwo aho usanga badafite ubushobozi bwafasha abadukoreramo kutubyaza umusaruro, ibikoresho bidahagije, ibura ry’amazi ubushobozi buke bw’abayobora udukiriro, amashanyarazi n’ibindi.

Aho udukiriro twubatse mu turere tumwe na tumwe usanga higishirizwa cyane imirimo y’ubwubatsi, ububaji, gukanika no gusudira. Iyi mirimo kimwe n’indi idashingiye ku buhinzi ni imwe mu yibandwaho n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kugera kuri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *