Ubusambanyi n’ubujura bushobora gutuma urugo rwa Safi na Judith rutamara kabiri

Mu minsi mike ishize nibwo Judith Niyonizera n’umuhanzi Safi Madiba bakoze ubukwe ndetse Judith aha Safi inzu y’agaciro kanini gusa kuri ubu byamenyekanye ko yaguzwe mu mafaranga Judith ashobora kuba yaribye, ndetse ibimenyetso bitangwa bikerekana ko uyu mugore yaba yaranakoze ubusambanyi buteye ubwoba n’umusaza w’umuzungu muri Canada.

Safi Madiba na Judith Niyonizera Judith bakoze ubukwe ku wa 01 Ukwakira 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 nibwo uwiyita Thecatvevo250 kuri youtube yahishyuye  ibaruwa avuga ko yandiswe n’umusaza w’umuzungu witwa Luke Hilton uvuga ko ari we wakundanaga na Judith Niyonizera kuri ubu wamaze gukora ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba.

Mu ibaruwa ye Luke Hamilton avuga ko Niyonizera Judith yamusezeye tariki ya 22 Kanama 2017 amubwira ko agiye mu Rwanda gusura ababyeyi be  gusa ngo yahise amukumira (block) ku mbuga nkoranyambaga bakoreshaga ari zo whatsapp na Facebook ntiyongera kumenya amakuru ye.

Uyu muzungu Luke Hamilton avuga ko yagiye yumva ko Judith Niyonizera  yaba yarakoze ubukwe n’undi mugabo ntabisobanukirwe neza ariko aza kubyemezwa n’amafoto yabonye acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ibijyanye n’uko Judith Niyonizera yamwibye  amafaranga yabitangaje aho yavuze ko uyu mugore yakundaga kuza i Kigali avuga ko aje kureba aho ibikorwa byo kubaka inzu bari kuzabanamo bigeze [inzu Judith yari kuyibanamo n’umuzungu], umuzungu agashimangira ko iyo nzu Judith ari yo yahaye Safi.

Uyu muzungu ahandi avuga yibwe amafaranga na Niyonizera Judith ni aho yamugujije amadorali 2000 yo kuguramo imodoka ya RAV 4 yo kohereza mu Rwanda ayo nayo akaba atarayamwishyura.

Iyi baruwa ni ndende ntago umuntu yapfa kuvuga ibirimo byose gusa igitangaje   kirimo ni uko Niyonizera yamenyaniye n’uyu muzungu ku rubuga rwa interineti rushakirwaho abakunzi muri Canada.

Ikindi gitangaje n’uko baryamye ku munsi wa mbere bahura amaso ku maso.

Umva igice cya mbere cy’ibaruwa yandiswe na Luke Hilton

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *