Ubukerarugendo bugiye guhesha Kagame igihembo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agiye guhabwa igihembo akesha ubukerarugendo, ni igihembo azahabwa kubera uruhare agira mu guteza urwego rw’ubukerarugendo. Iki gihembo cya 2017 azagihererwa I Londre mu Bwongereza ku wa 6 Ugushyingo 2017 ubwo hazaba hateraniye inama yo ku rwego rwo hejuru y’umuryango wa Travel Market yibanda ku bukerarugendo.

Nyakubahwa Paul Kagame.

Inkuru APV ikesha ikinyamakuru cya Globel travel news cyanditse ko perezida Paul Kagame azahabwa iki gihembo mu rwego rwo kumushimira kuba yarazamuye u Rwanda, binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ,guteza imbere ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu, ibi byose bikaba bikomeje gukurura abashoramari mu by’amahoteri, ku buryo u Rwanda ari hamwe mu hantu hayoboye mu bukerarugendo muri Afurika.

Ubuyobozi bwiza bwa perezida Paul Kagame bwatumye igihugu gifatika mu iterambere ku rwego mpuzamahanga. Imibare igaragaza ko ubukerarugendo ari urwego ruza ku isonga mu byinjiriza cyane u Rwanda, amafaranga atubutse aho umusaruro wikubye incuro ebyiri hagati y’umwaka w’2010 na 2016 ukaba waravuye kuri miliyoni zigera kuri 200 z’amadorari akagera kuri miliyoni 404 z’amadorari y’Amerika muri 2016 ndetse intego ikaba ari ukugera kuri miliyoni 800 z’amadorari y’Amerika muri 2024.

Ikindi cyishimirwa muri uru rwego ni uko 10% by’umusaruro uva mu bukerarugendo usaranganywa abaturiye za parike binyuze mu kubegereza ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri n’amavuriro.

Imibare yerekana ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereye hashingiwe ku kuba hagati y’2010 na 2016 biyongereyeho 12% mu gihe mu mwaka 2016 gusa abasuye u Rwanda bagera kuri 1,300,000.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *