Ubuholandi n’u Rwanda mu kubaka ubutabera

Itsinda rigizwe nakanama ngishwanama mu rwego rw’ubutabera baturutse mugihugu cy’ubuholandi bayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano n’ubutabera Siebe Riedstra aho bari mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri hagamijwe gukomeza kubaka urwego rw’ubutabera.

Abayobozi b'ubutabera bw'Ubuholandi nabo mu Rwanda

Nkuko Riedstra uyoboye izo ntumwa abivuga, ngo mu byo baje kureba harimo uko ubutabera kuri bose bwubatswe, ubutabera bushingira ku Itegeko Nshinga n’ubukemurampaka butanyuze mu nzira z’inkiko, kimwe n’uburyo bashakira hamwe umuti ku bibazo bimwe bivuka biturutse ku mateka y’imiryango nyarwanda bigatera ingaruka zirimo n’iz’abantu banywa ibiyobyabwenge.

Bwana Siebe avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka 22 ati ”U Rwanda n’u Buholandi ni ibihugu bifitanye umubano imyaka 22 irashize, u Buholandi buri mwaka butanga miliyoni 5 z’amayero mu gushyigikira urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda, tuzigira na twe ku rugero rwiza mufite rw’ikoranabuhanga mu butabera rya E Justice.”

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston kukibazo cyi icyo Urwanda rwungutse, asanga hari byinsshi Urwanda rugiye kunguka, muri uwo mubano bafitanye n’u Buholandi. Ati ”U Buholandi ni igihugu cyerekanye ubushake mu gufasha urwego rw’ubutabera bwacu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twabonye birenze ubufatanye busanzwe duhitamo kubaka ubumwe bufatika, umubano wacu na bo urenze dipolomasi”.

Akomeza avuga ko inkunga yabo yafashije kubaka urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. Ati ”mu Inkiko murabizi uko zari ziteye mbere, ubu zarubatswe zirasa neza zifite ibikoresho bigezweho, kimwe n’ikoranabuhanga haba iry’umurongo wa Interineti ndetse n’uburyo bugezweho bwa E Justice nk’uburyo bw’iyakure bufasha abaturage gukurikirana imanza zabo batarinze kuza ku nkiko, hubatswe ishuri rihugura abacamanza, abashinjacyaha kimwe n’abandi banyamategeko, ubu mu minsi ya vuba urukiko mpuzamahanga ruraba rwuzuye I Nyanza, ibyo byose byagezweho n’ibigerwaho u Buholandi bwabidufashijemo.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *