Ubuhamya bw’Abagore b’i Muhanga biteje imbere

Abagore biteje imbere mu Karere ka Muhanga barashishikariza bagenzi babo kwiyemeza gukora bityo abana babo bagakurana umuco wo gukunda umurimo bikazatuma icyerekezo cy’u Rwanda kirushaho kuba cyiza, Ibi ari ko ngo bizarushaho gukomera igihe n’abagabo bashyigikira abagore babo ntibakomeze kubafata nk’abadashoboye, ahubwo bakabatera ingabo mu bitugu, birinda amakimbirane no gutsikamira abo bashakanye.

Abagore bo mu Karere ka Muhanga biteje imbere bavuga ko baciye mu nzira ndende kuko bahereye ku bintu bikeya bakunda umurimo kuko babonaga nta bundi bufasha bategereje cyane ko hari n’abatari bafite abagabo ngo babunganire.

Mureshyankwano-umwe mu bagore biteje imbere

Mureshyankwano Jeanne ni umwe muri abagore ndetse we ntamugabo afite, akaba akorera abana be batanu, bose  barangije Kaminuza, avuga ko umugore wifitiye icyizere ashobora gukora akiteza imbere kandi akagira umusanzu atanga mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Yagize  ati “Abapfakazi muhaguruke mukore, kuko kuba umupfakazi si ukunengeka ijosi nta wundi mufite uzaryegura, nimudakora ubwo akazi karabananiye”.

Akomeza agira ati, “Uyu mwana wanjye w’umukobwa namutoje gukora akiri muto ku myaka itanu amenya guteka, gutunganya isuku, natabikora mu rugo rwe bizambabaza cyane”.

Usibye abagore bahuye n’ibibazo byo gupfakara cyangwa kutabana n’abagabo babo n’abandi ngo bakwiye gukora cyane bakagaragariza imiryango yabo ko imbaraga z’umugore zidashingiye gusa ku kwibaruka no kurera abana ahubwo ko no kwinjiza ubushobozi mu muryango birushaho kuwubaka no kuwuha icyerekezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko umugore uko yiteza imbere binasaba ko umugabo amuba hafi kuko iyo badahuje icyerekezo ibyo umugore yakoze bipfa ubusa aho kunguka bikaba intandaro yo gushwana.

Yagize ati, “Hari abagabo bavuga ko umugabo ari urya utwe, ibyo bituma umugore n’iyo yakwiteza imbere abura umwunganira bigakurura ubukene, ni ngombwa ko namwe abagabo muba hafi abagore banyu mugafatanya”.

N’ubwo abagore bagenda batera imbere mu karere ka Muhanga, ubuyobozi buvuga ko  hagikenewe kongerwamo imbaraga kugira ngo barusheho kugera kure ndetse bukanabashishikariza kugana ibigo by’imari ndetse bakizigama mu rwego rwo gutegura neza ejo hazaza habo heza.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *