U Rwanda si Pariki kandi abanyarwanda si ibiti – Perezida Kagame

Bikunze kugaragara kenshi ko umukuru w’igihugu Paul Kagame agaragariza amahanga ishusho nyayo y’ibyo igihugu kimaze kugeraho nyuma y’imyaka 22 ayoboye urugamba rwabohoje u Rwanda ndetse rukanahagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iyo Perezida Kagame atanga ibiganiro hirya no hino ku Isi aho atumirwa gutanga Inama zafasha ibindi bihugu kwikura m’Ubukene, umukuru w’igihugu avugisha ukuri.

Abwira Isi ikamuri k’umutima, byaba na ngomba akavuga ko u Rwanda rwahisemo kuba icyo ruba rudategereje impuhwe ziturutse hanze yarwo.

Nk’urugero twatanga, ni amwe mumagambo Perezida Kagame yakoresheje mu ijoro ryacyeye ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yikomye abashaka gufata u Rwanda nk’akarima kabo cyangwa insina ngufu yacibwaho urukoma.

Atangira ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “Akenshi bikunze kuba amahirwe inshuti guhura zikabwizanya ukuri kandi zishize amanga…ibi ni nabyo nifuza ko biri buturange uyu munsi.”

African Peoples Voice yakusanyije amwe mu magambo y’ingenzi perezida Kagame yabwiye abitabiriye iki kiganiro cyiswe Coca-Cola World Fund Lecture:

  • “Ibihugu ntabwo ari za Pariki…kandi abaturage babyo nabo ntabwo ari ibiti.”
  • “Ni ibisanzwe kubihugu, byaba bito cyangwa binini, kuba byahitamo gukora ibibifitiye inyungu.”
  • “Iyo u Rwanda rukozwe mu ijisho, turahaguruka twese tukarurwanira duharanira icyo tuzi ko ari cyiza, nubwo haba hari ikiguzi kijyana nabyo.”
  • “Hari umuco ukunze kugaragara wo gutekerereza Afurika no kuyifatira ibyemezo akenshi hashingiwe ku ibigereranyo, kubogama ndetse no kuyicira urubanza.”
  • “Uku guhitiramo Afurika akenshi guturuka bahuza bitwa ko bizewe kandi bameze kimwe.”
  • “Hari imyumvire ko Abanyafurika biyumvamo gutekereza kinyamaswa nta bumuntu bagira.”
  • “Mu binyejana byinshi byashise, Amahanga afata Afurika n’ahandi nkaho ko ibitekerezo byabo bigomba kugendera kubandi.”
  • “Mu Rwanda hari ubwisanzure buhagije…k’uburyo ahubwo ubwo bwisanzure busigaye bukoreshwa n’abanyamahanga bashaka gufatira abanyarwanda ibyemezo.”
Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *