U Rwanda si igihugu kimiragura ibyo gihawe byose – Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’inshuti zabo bateraniye I San Fransisco mu gitaramo cy’umuco nyarwanda, ko u Rwanda atari igihugu kimiragura bunguri ibyo gihawe.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari i San Fransisco

Kagame yaguze ati,” ntabwo twebwe turi igihugu kimiragura ibyo gihawe byose. Dufite uburenganzira bwo kubanza kuvuga tuti; buretse gato. Erega iyo umiragura ibyo ubonye byose utabajije, ugeraho ukamira n’ibirura.”

Ibi Kagame yabivugiye ku bihugu cyangwa abantu bumva ko u Rwanda rushobora gukora ibyo barusabye nta jambo bagizeho, nta kwemera cyangwa guhakana.

Yavuze koi bi ngibi abanyarwanda badashobora kubyemera aho yagize ati “ umurimo wanjye ni ukuba uwo ndi we nk’umunyafurika, nkagirana ubusabane bwiza n’ibindi bihugu by’isi atari ukuba umunyafurika watawe mu ishyamba, ushaka abamuyobora inzira agomba kunyuramo.”

Uku kwanga kwakira ibibonetse byose, Kagame avuga ko bituma ntawe utegeka abanyarwanda ibyo ashatse byose, bigatuma nta n’uwivanga mu byabo.

Kuri ibi ngibi Perezida Kagame yagaye abanyarwanda bamwe bashaka kwerekana ko ari ikibazo iyo avuze ko buri wese agomba kumenya ibibazo bye, abanyarwanda nabo bakamenya ibyabo.

Aha yagize ati”ubundi se si uko bigomba kugenda, mbese umuntu ntagomba kureka kwivanga mu by’abandi?”

Aho kumiragura ibibonetse abanyarwanda bahisemo kuba igihugu cyarenze urugero rwo kwakira gusa, ahubwo rukaba igihugu gitanga, giha n’abandi.

“Nk’ubu kuza mu Rwanda ku banyafurika nta kigoranye bisaba; umunyafurika uje mu Rwanda yaka viza kandi akayiherwa ku kibuga cy’indege, akikorera gahunda zimuzanye mu Rwanda.”

Mu biganiro byabanjirije ijambo rya Perezida wa Repuburika, Umunyamerika witwa Michael Fairbanks, akaba ari umuyobozi wa SEVEN, umuryango utagengwa na Leta, akaba n’umwanditsi n’umushakakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite indangagaciro nyinshi zituma nawe yifuza kuba umunyarwanda.

Maechal Fairbanks aganiriza abanyarwanda(foto internet)

Avuga zimwe muri izo ndangagaciro, Fairbanks yagize ati “ abanyarwanda bakorera ku gihe., barazinduka ureke abandi banyafurika, urugero abanya nigeriya.”

Aha kandi yanongeyeho ati “abanyarwanda bahisemo kudatega amatwi Banki y’isi, cyangwa amashuri nka Havard ndetse n’ibindi bigo.”

Aha, Louise Mushikiwabo nawe wari uri muri iki kiganiro, yavuze ko koko abanyarwanda bumva biriya bigo, ariko ntibibategeke, ahubwo nabo bakabibwira ibyo bashaka.

Fairbanks yavuze ko n’ubwo uruhu rwe ari urw’abanyamerika, buri munsi aramuka atekereza uko yaba umunyarwanda, kuko imico yabo ari myiza, yabashoboje kwiteza imbere, mu myaka makumyabiri gusa ishize bagwiririwe na Jenoside.

Rick Warren, umushumba w’itorero rya Saddleback muri California nawe wari muri iki gitaramo nawe yavuze ibidatandukanye n’ibi aho yerekan ye ingingo eshanu zituma akunda u Rwanda, harimo kudasubira inyuma, ubunyangamugayo bw’abayobozi no gukunda kubabarira.

Abanyarwanda kandi ngo bakunda banga gutegekwa n’abanyamahanga, kandi ikindi bagira inzozi zikomeye zo kwiteza imbere.

Aanyarwanda benshi bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagiye bashimira Perezida Paul Kagame kuyobora u Rwanda ku iterambere.

Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame mu ihuriro ry'abanyarwanda i San Francisco

Abitabiriye igitaramo cy'abanyarwanda

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *