U Rwanda rwatangiye kumurika ubutaka buhingwa kuri interineti

U Rwanda rwazanye ikoranabuhanga rizajya rifasha abashoramari kubona amakuru ajyanye n’ubutaka bwashorwamo imari mu buhinzi n’ubworozi.

Icyayi cy'u Rwanda, kimwe mu bihingwa bishobora guhorwamo imari mu Rwanda

Iryo koranabuhanga rikoresha interineti, riboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, www.minagri.gov.rw/investorapp/, aho umuntu azajya akanda akabona imirima/ibibanza byinshi.

Ukomeje ugakanda ku kibanza/umurima runaka, hazajya haza amakuru ajyanye n’aho giherereye neza, ubuso bwacyo, ibishobora gukorerwaho n’ibindi.
Iyi porogaramu ibarizwaho aya makuru bise ALIS mu magambo ahinnye y’icyongereza, izatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 11 Ukwakira 2016.

Dr. Octave Semwaga, umuyobozi ushinzwe iteganyabikorwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi-Minagri yagize ati “abantu benshi, haba mu Rwanda, ndetse no mu mahanga usanga bashidikanya ku ishoramari mu buhinzi muri iki gihugu. Ikibitera ni uko gusa nta makuru baba bafite ku butaka bwacu.”

Yongeyeho ati “iyo gahunda izafasha ababishaka bose kubanza gusobanukirwa neza iby’ubutaka bakeneye gukoreraho mbere y’uko banigerera aho buri.”

Amakuru ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi agaragaza ko mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwari rufite ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi bungana na hegitari 1.400.000.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *