U Rwanda rwashimiwe uruhare rugira mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

U Rwanda rwashimiwe kuba ari kimwe mu bihugu bike ku mugabane w’Afurika byamaze kwinjiza mu nteganyanyigisho zabyo amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibintu bituma igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kizamuka ku isi.

Margaret Muthee

U Rwanda rwashimiwe uru ruhare rwarwo mu kuzamura ikigero cyo kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu rwinjiza mu nteganyanyigisho yarwo amasomo ajyanye nabwo, byabaye  ku wa 16 Ukwakira 2017 ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abakozi bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu bo mu bihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa gahunda mu ihuriro rya komisiyo z’uburenganzira bwa bwa muntu, Margret Muthee avuga ko umugabane wa Afurika ukiri inyuma mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu gusa agasanga mu nteganyanyigisho hashyizwemo amasomo ajyanye no kwigisha uburenganzira bw’ikiremwamuntu byazamura iyubaririzwa ry’amahame yabwo, aha akaba ariho ahera ashimira ibihugu birimo n’u Rwanda byateye intamwe bikinjiza aya masomo mu nteganyanyigisho zabyo.

Yagize ati “Ubu hari intambwe igenda iterwa mu kwinjiza amasomo ku burenganzira bwa muntu mu nteganyanyigisho, Afurika turacyari inyuma ugereranyije n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika ariko nakwishimira ko hari ibihugu nka Afurika y’Epfo, u Rwanda, Kenya ndetse na Uganda bigaragaza ubushake kandi byamaze gutera intambwe yo kwinjiza ayo masomo mu nteganyanyigisho z’iwabo”

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine avuga ko kuri ubu mu Rwanda mu nteganyanyigisho z’amashuri mu byiciro byose hamaze kwinjizamo amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu hakaba hari n’ishuri ryihariye ribwigisha.

Yagize ati “Muri gahunda y’integanyanyigisho z’amashuri kuva ku y’incuke, ayisumbuye na kaminuza harimo amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko hari ririya shuri ry’i Nyanza ryigisha amategeko harimo igice cyigisha uburenganzira bwa muntu, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’u Rwanda yagize uruhare mu gushyiraho iriya nteganyanyigisho. Mu Rwanda kuva muri 2008 mu nteganyanyigisho z’amashuri yose hashyizwemo amasomo arebana n’uburenganzira bwa muntu.”

Ihuriro ry’inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu byo kumugabane wa Afuruka ritangaza ko kwishyira hamwe kwazo bizifasha gukora ubuvugizi kuri za guverinoma z’ibihugu.

Aya mahugurwa ahuriwemo n’abahagarariye komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigera kuri 20 birimo 19 by’Afurika, buri gihugu gihagarariwe n’umuntu umwe bose bakaba bahugurwa n’ikigo cy’uburenganzira bwa muntu cya Denmark. Biteganyijwe ko abayitabiriye bazafatira hamwe ingamba z’ibikwiye gukorwa ngo mu burezi bwo muri Afurika hinjizwemo amasomo y’uburenganzira bwa muntu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *