U Rwanda rwakiriye inkunga igamije gusezerera kugwingira

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye inkunga yahawe na banki y’isi ingana na miliyoni 55 z’amadorari yo kugabanya ikibazo cyo kugwingira mu bana ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi kikagabanuka kikagera kuri 20%.

Minisitiri Gatete na Gamal wa Banki y’isi

Igice kimwe cy’iyi nkunga ya miliyoni 55 z’amadorari kigizwe na miliyoni 25 z’amadorari y’inguzanyo yavuye mu ihuriro mpuzamahanga ry’iterambere mu gihe miliyoni 20 zatanzwe n’umushinga wo kuboneza imirire naho umuryango mpuzamahanga nterankunga wo washoyemo miliyoni 10 z’amadorari.

Ubu bufatanye bufite intego zo kugabanya imibare yo kugwingira ukava kuri 43% ukagera kuri 33% cyane cyane mu turere tuza ku isonga mu kugira imibare myinshi.

Ubwo yamaraga gusinyira iyi nkunga, minisitiri w’imari n’igenamigambi Gatete Claver yavuze ko ije gukemura ibibazo by’imirire mibi byabaye karande mu Rwanda cyane cyane mu bana bari hagati y’imyaka 5 na 13.

Uturere tuza ku mwanya wa mbere mu kuzagerwaho n’inkunga turimo Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Gakenke, Kayonza na Bugesera. Aya mafaranga azakomeza gushyigikira imishinga yari isanzweho igamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko iyi nkunga izajya mu zindi zitangwa na Leta hagamijwe kuzamura ubukangurambaga ku kibazo cy’indyo ituzuye mu bagore batwite.

Akomeza avuga ko imishinga igamije kwirinda kugwingira izafasha umuryango nyarwanda guhindura ku buryo bufatika ikibazo cy’imirire n’ubuzima. Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo kugira amateka ibazo cyo kugwingira”.

Nkuko imibare y’ibarura rusange ku buzima ryo mu mwaka wa 2015 ibigaragaza, kugwingira byari kuri 38% mu gihugu hose, gusa guteza imbere amarerero bizatuma imibare y’abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi igabanyuka.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *