U Rwanda rwababajwe n’urupfu rw’uwahoze ayobora Israel

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwabo, yihanganishije abaturage ba Israel nyuma y’urupfu rw’uwahoze ayobora icyo gihugu Shimon Peres.

Uwahoze ayobora Israel Shimon Peres

Uyu mukambwe w’imyaka 93, yitabye Imana k’umunsi w’ejo, nyuma y’ibyumweru bibiri agize ikibazo cy’amaraso mu bwonko (Brain stroke). Abinyujije k’urubuga nkoranyambaga rwa twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “twifatanyije na Israel, imiryango n’inshuti nyinshi za Shimon Peres. Ni umuntu ukomeye wakoreye igihugu utabarutse!”

Perezida Shimon Peres yitabye Imana aho yari asinziriye nyuma yo kugira ikibazo cy’amaraso mu bwonko.

Peres yabaye Perezida wa Israel kuva muri 2007 kugera muri 2014, nyuma ya manda ye y’imyaka irindwi nka Perezida. Yari amaze imyaka igera kuri 50 muri politiki ya Israel, akaba yaragize imyanya inyuranye irimo Minisitiri w’Ingabo mu 1976 ubwo Abanyapalestine bayobyaga indege ikayoberezwa muri Uganda, nyuma aba Minisitiri w’Intebe.

Muyindi mirimo yakoze muri iki gihugu, nyakwigendera Shimo Peres yabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel. Yahanganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak Rabin ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) hagati ya 1980 na 1990, ndetse aza kubera Rabin Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Muri uwo mwanya Shimon Peres yanonosoye amasezerano y’amahoro ya Oslo, yanamuhesheje igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel hamwe n’uwahoze ari Perezida wa Palestine, Yasser Arafat na Yitzhak Rabin wari Minisitiri w’Intebe mu 1994.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *