U Rwanda rusaba Ubuholandi gukorera Ndereyehe Charles ikimukwiye

U Rwanda rubinyujije muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) rurasaba Ubuholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside yaburanishwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi.

Mu 1992 hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida Juvenal Habyarimana ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR, niho ndereyehe yateguye anakora Jenoside cyane kuko akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaka hamwe n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo.

Mbere na mbere, uyu Ndareyehe yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu . Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

Ku itariki ya 21 Werurwe 1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa.

Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, uyu Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.

Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa. Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *