U Rwanda rugiye gukura ku isoko amapaki yitabi ataburira abakiriya

U Rwanda rwatangiye guhiga amapaki y’itabi atanditseho amagambo aburira abantu ku ngaruka zo kunywa itabi, haba ku barinywa, ndetse no kubo begeranye.

Ipaki iriho amagambo aburira abakiriya

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima kuwa 29 Nzeli, ryaburiye abakora bakanacuruza itabi ridafite amapaki yanditseho ububi bw’itabi, ko ayo mapaki nafatwa azavanwa ku isoko.

Kuri buri paki y’itabi, ngo hagomba kuba handitseho amagambo y’imbuzi arimo aya akurikira: “Itabi ririca, ritera kanseri, indwara z’umutima n’ibindi bizazane by’ubuzima nk’uburemba n’ubugumba, gukuramo inda ndetse no gupfa amarabira.”

Aya magambo hamwe n’andi menshi agamije gushyira mu bikorwa itegeko rya 2013 rigamije kurwanya kunywa itabi, rikaba rigamije kugabanya umubare w’abanywi w’itabi, no kurinda abatarinywa kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’umwotsi waryo.

Kuva umwaka ushize, abakora bakanacuruza itabi bari bahawe umwaka umwe kugira ngo babe bamaze gushyira izo nyandiko ku mapaki arimo ibicuruzwa byabo.
Icyo gihe bahawe cyarangiranye n’Ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Mu bindi itegeko rigamije kurwanya kunywa itabi ritegeka, ni uko abafite ibikorwa n’inyubako zihuriraho abantu benshi bagomba guteganya ahagomba kunywerwa itabi, aho hakaba hemerewe gusa abantu barengeje imyaka 18.
U Rwanda rwakomeje kurwanya ubwiyongere bw’abanywa itabi rwongera imisoro ku itabi.

Imisoro ku itabi yiyongereye kukigero cy’150 ku ijana uyu mwaka, rivuye kuri 60%.
Ibi byatumye umubare w’abanywa itabi ugabanukaho 11% mu wa 2015.

Mu Rwanda, itabi rikoreshwa cyane ni Intore ikorerwa mu Rwanda, ipaki yayo ikaba igura amafaranga 1000 na Dunhill irangurirwa hanze, ipaki yaryo ikaba igura amafaranga 2000.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *