U Bubiligi bwahaye IPRC ibikoresho bya miliyoni 700

Abanyeshuri biga ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga ry’Intara y’Amajyepfo, IPRC South, mu karere ka Huye, barishimira inkunga y’ibikoresho bahawe, bizabafasha kunoza umwuga barimo kwiga.

Aha Ambasaderi Pauwels yerekwaga uburyo iki cyuma gipima ubutaka gikora

Iyi nkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 700 yatanzwe n’u Bubiligi, muri gahunda yo gufasha abiga ubwubatsi muri iri shuri kuzavamo abanyamwuga beza.

Ibi bikoresho byageze kuri iri shuri bikenewe cyane, kuko abanyeshuri biga ubwubatsi bahoraga basiragira mu ntara zitandukanye bajya gutira ibi bikoresho ngo babyigireho by’akanya gato, hakaba n’ubwo amwe mu masomo bayize mu magambo gusa, nta gushyira mu ngiro ibyo bize.

Nteziryayo Jean de Dieu, umwarimu wigisha ubwubatsi muri IPRC South, nawe yemeza ko byajyaga bibagora kwigisha umunyeshuri adahita ashyira mu bikorwa ibyo yize.

Yagize ati “Biragora kwigisha umunyeshuri adakora ‘pratique’, ndetse mwajya no kuyikora ugasanga ni ugusiragira rimwe turi i Musanze, ubundi turi i Kigali hose twagiye gutira ibikoresho byo kwigiraho, yemwe ukanasanga hari bimwe na bo batagira.

Ibi bikoresho rero twahawe ndizera ko bizongera ireme ry’uburezi twatangaga hano.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Arnout Pauwels, yatangaje ko igihugu ahagarariye kizakomeza gutera inkunga ibikorwa bizamura imibereho y’abanyarwanda, harimo ubuzima, ubuhinzi n’ibindi.

Mu bikoresho byahawe iri shuri harimo ibifite ikoranabuhanga mu gupima ubutaka, imashini zipima uburemere bw’umusenyi ndetse za garaviyo byifashishwa hubakwa amagorofa n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Gasana Jerome, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, WDA, yavuze ko ibi bikoresho bizagirira akamaro abanyeshuri n’abaturage.

Ati “Ibi bikoresho bije bikenewe cyane, si ku banyeshuri gusa kuko n’abandi baturage bazajya bakenera gupimisha ubutaka bagiye kubakaho cyangwa uburambe bw’ibikoresho bazakenera bubaka, bazajya babikoresha…kandi ibyo bazakenera byose mu byiciro byose birahari.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *