Tyga yatangije igisa n’intambara kuri Chris Brown uzwi nk’inshuti ye magara

Umuraperi Tyga yatangaje ko agiye gushyira hanze Mixtape nshya, ibi abikoze nyuma gato y’uko Chris Brown nawe atangaje ko azashyira hanze Album ya 9 yise ‘Heartbreak on A Full Moon’ ku wa 30 Ukwakira 2017.

Umuraperi Tyga yatangije intambara ku nshuti ye

Nyuma yo kumva ko Chris Brown agiye gushyira  hanze album, umuraperi Tyga yahise atangaza ko nawe azashyira hanze Mixtape yise ‘BugattiRaww’ habura iminsi irindwi  ngo Chris Brown ashyire hanze album ye, bivuze ko azayishyira hanze ku wa 23 Ukwakira 2017.

Abakurikiranira hafi umuziki w’aba bahanzi  bavuga ko ibyo Tyga arimo gukora bisa no gutangiza intambara kuko mu mezi abiri ashize nabwo yashyize hanze mixtape yise ‘Bitch I’m The Shit 2’, bakavuga ko iyaba atagamije gutangiza intambara yo kwibasira  Chris Brown atari gusohora iyi mixtape kuko umuhanzi usohora mixtape nyinshi mu gihe gito byangiza ubucuruzi bwe.

Kuri ubu igifuniko cy’iyi mixtape nshya ya Tyga cyamaze gushyirwa  ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram na Twitter

Igifuniko cya Mixtape ya Tyga Bugatti RawwIgifuniko cya Mixtape ya Tyga Bugatti Raww

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *