Twamagane abakoze jenoside mu burayi – Perez

Itsinda rigizwe nabadepite bakomoka munteko yibihugu byiburayi bari murwanda muruzinduko rwiminsi 3, bayobowe na Hon iratxe Garacia perez biyemeje kugaragaza ubuvugizi, n’uruhare rwabo mugukora ubuvugizi, kugirango abakoze jenoside bahungiye mubihugu byiburayi bafatwe bashyikirizwe ubutabera…

Depite Galacia uyoboye itsinda rya abadepite bibuyari

Ibyo babisabiwe ikigali, ubwo bari mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muruzinduko bahagiriye, aho itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bw’Abagore n’Uburinganire bakirwaga munteko ishinga amategek kuruyu wa 20 nzeri 2016, aho basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu guta muri yombi abakoze Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye harimo nibihugu bya EUROPEAN UNION..

Ibi babisabwe ubwo batangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu bari kugirira mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, basura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse no kureba imikorere yayo.

HON Depite Kalisa Evariste mubadepite batanze ibitekerezo mubiganiro nabadepite biburayi, yabajije abo badepite uruhare rw’Inteko y’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ku mugabane w’i Burayi mu guta muri yombi abasize bakoze Jenoside.

Mu gusubiza iki kibazo uwari uhagarariye itsinda ry’aba badepite, Hon Iratxe Garacia Perez wari uyoboye itsinda ryabo badepite, asubiza ko nubwo bafite ubushake bwo gukuirikirana icyo kibazo, ngo hakiri ikibazo kuri Guverinoma zimwe zigicumbikiye abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zidashaka kubagaragaza, icyakora avuga ko bagiye kubibumvisha binyuze mu biganiro bitandukanye..

Yagize “Twe nk’Inteko dukora ubuvugizi bwo guta muri yombi abakekekwa jenoside, ariko icyemezo nyirizina gifatwa n’ibihugu bigize umuryango wiburayi..

Ku munsi wa mbere w’ibi biganiro aba badepite bagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki n’iterambere ry’uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanurirwa iterambere ry’uburinganire mu gihugu ndetse n’uruhare rw’umugore.

Biteganyijwe ko Abo badepite bazasoza uruzinduko rwabo tariki ya 23 Nzeri 2016 nyuma yo gusura urwibutso rwaJenoside ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri yabazize jenoside yakorewe abtutsi murwanda bashyinguyemo imibiri isaga ibihumbi Magana abiri namirongo itanu nicyenda.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *