Salva Kiir na Riek Machar bateye intambwe ku masezerano y’amahoro muri Sudan y’Epfo

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo na Dr Riek Machar umurwanya, bamaze gutera intambwe mu mishyikirano igamije amahoro barimo i Khartoum muri Sudan.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudan, Al-Dirdiri Mohamed Ahmed, yatangaje ko bageze ku ntambwe ikomeye y’amasezerano, ngo ibiyakubiyemo bizatangazwa ejo.

Abantu ibihumbi bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranyije inyeshyamba n’ingabo za Leta abandi babarirwa muri miliyoni enye bavanywe mu byabo n’intambara.

Iyi mishyikirano iraba ku nkunga y’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, IGAD.

Hari amakuru avuga ko Salva Kiir na Dr Riek Machar bageze ku masezerano yo guhagarika burundu intambara.

Bwari ku nshuro ya mbere imbona nkubone Dr Riek Machar wabaye Visi Perezida wa Sudan y’Epfo abonana amaso ku yandi na Salva Kirr mu myaka ibiri ishize.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *