RwandAir yamuritse Airbus ya mbere

Ubuyobozi bwa RwandAir kunshuro yambere bwamuritse indege yayo nini yagejeje ikigali, Nyuma yo kumurikira abayobozi n’abashyitsi iyi ndege, umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko ari ibyishimo byinshi akomeza avuga ko ari intambwe nini u Rwanda tuteye mu binyanye ningendo zo mukirere…. Dore ko ngo mukwezi gutaha Rwanda AIR izazana iyindi ndege nini kuri iyi, ndetse ngo mu myaka ibiri itatu hazaza inini kuri izi zombi.

RwandAir yamuritse indege yo mu bwoko bwa AirBus A330-200

Umuyobozi wungirije wa Airbus wazanye n’iyi ndege bwana AKUUR yavuze ko iyi ndege ubushobozi bwayo buzatuma Rwandair igeza serivisi zayo kure kandi biteze imbere ubukererarugedno ubu bugira uruhare runini mu bukungu bw’ibihugu bya akarere, na Afurika muri rusange.

Twibutse ko iyo ndege nini yaguzwe muruganda rwo mubufaransa mumugi wa Torouse ifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi 244 bicaye neza, nimyanya yagenewe abanyacyubahiro igera kuri 20.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *