Rwandair yahagaritse gutwara imizigo irimo Telephone Galaxy S7

Kompanyi y’indege y’u Rwanda, Rwandair Express yahagaritse gutwara imizigo irimo telefoni ya Samsung Galax S7 iherutse kugaragaza ibibazo byo gushyuha cyane, ndetse no gushya bishobora guteza impanuka ku muntu uri kuyivugiraho.

Indege ya RwandAir

Iri tangazo riri ku rubuga rw’iyi kompanyi, riragira riti “turagira inama abagenzi kudakoresha terefoni mu gihe bari mu ndege, cyangwa ngo bayishyire mu mizigo yamaze gusakwa.

Ibyo kandi birareba n’abagenzi bagenda mu ndege zirimo imternet, ndetse zirimo n’uburyo bwo gusharija telefoni mu Ndege, kuko nazo ngo zishobora guteza ibyago.

Telefoni ya Galaxy S7 yatangiye kugira ibibazo mu kwezi kwa Kanama, aho abazikoresha bagaragaje ko ziteza impanuka, aho bajya kubona bakabona batiri iraturitse, maze terefoni ikagurumana.

Uru ruganda ruri muri Koreya y’Epfo rwahise ko ruhamagaza terefoni zari zimaze kugera ku isoko, maze abarenga 30 ku ijana bayitunze bavuga ko bazagarura terefoni bahawe bakaguranirwa izindi, mu gihe 40% bo bavuze ko bazahita bibera abakiriya ba Apple nayo iherutse gusohora terefoni nziza cyane yitwa iPhone 7.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *