Rwandair igiye gutangiza ingendo mu Bubiligi idahagaze

Umuyobozi wa Sosiyete nyatwanda itwara abagenzi mu ndege (Rwandair) yatangaje ko mu mpera z’uku kwezi, ingendo zerekeza Bruxelle mu gihugu cy’Ububiligi zizajya zikorwa nta handi hantu indege ihagaze,ibi bikaba byarifujwe n’abagenzi bahuraga n’imbogamizi zo kwakwa Visa iva mu Bruxelles berekeza  i London mu gihe badakomoka mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Col Chance Ndagano -umuyobozi wa Rwandair

Nk’uko byatangajwe Col Chance Ndagano, umuyobozi wa Rwandair, yavuze ko gukora ingendo berekeza i Bruxelles nta hantu bahagaze bizatuma habaho gukoresha igihe neza kandi binakemure ibibazo bya hato na hato bamwe mu bagenzi bahuraga nabyo.

Yagize ati” Kugira ngo abagenzi bava mu Bubiligi baza mu Rwanda bagombaga guca mu Bwongereza ariko bagerayo bikabasaba kuva mu ndege ibyo bigatwara umwanya munini ntibinezeze abakiriya. Icyakabiri ni uko iyo bageraga mu bwongereza bavuye mu Bubiligi bagombaga kuba bafite visa, iyo bita Transit Visa, ibyo nabyo bari bakomeje kubyinubira”.

Col Ndagano akomeza avuga ko gusabwa visa ku muturage winjira ku butaka bw’Ubwongereza byatumye abakiriya babanuka ku buryo bukabije, akavuga ko aya mavugurura azatuma umubare w’abagenzi wiyongera.

Yagize ati ”Icyo nabwira abanyarwanda ni ukuvuga nti ese gahunda tuzajya dukoresha iteye ite? ni uguhaguruka hano mu gitondo ku wa kabiri, kuwa kane no kuwa gatanu, tugere mu Bubiligi nka saa 3h50, tumareyo isaha imwe hanyuma duhaguruke mu Bubiligi saa kumi n’imwe”.

Biteganyijwe ko Ingendo zidahagarara mu nzira za Rwandair zizatangira ku itariki 31 Ukwakira 2017.
Tubibutseko ingendo zigana mu Bubiligi, Rwandair yazitangiye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, iyi sosiyete ikaba imaze gufungura ibyerekezo bitanu bisanga 19 byari bisanzweho, mu gihe mbere y’uko umwaka urangira hazafungurwa ibindi byerekezo bitatu birimo Bamako muri Mali, Konakry muri Guinea no mu gihugu cy’Ubushinwa, naho mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, hatangizwe ingendo zo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *