Rwanda: Haracyari abashakishiriza mu biyobyabwenge

Bamwe mu banyarwanda ntibarashyirwa ngo bareke gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge n’ubwo Leta y’u Rwanda yabihagurukiye. 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga ku bufatanye n’abaturage  ku itariki 10  Werurwe  yafase abantu 6 bari bafite ibiro 90 by’ikiyobyabwenge cyo mubwoko bwa Cannabis.

Abafashwe ni Nirere Florence w’imyka 35, Mukacyizima Lenatha w’imyaka 33,Rurangwa Claver w’imyaka 35, Ngirukubonye Xavier  w’imyaka 36,Ntawukuriryayo Felecien w’imyaka  45 na Ukwitegetse Nahome w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba w’agateganyo Inspector of Police(IP) Habukuri Samson avuga ko kugira ngo aba bantu bose bafatwe ari abaturage batanze amakuru ko hari abantu bajya bambutsa ibiyobyabwenge babikura mu gihugu cya Tanzania.

Yagize ati”Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bajya bambutsa ibiyobyabwenge babivana muri Tanzania, twahise dukora igikorwa cyo kubafata,twagiye kubategera aho bambukira.Twabafashe bakiri mu bwato bambuka umugezi w’akagera,tubafata bataragera aho babipakira mu binyabiziga ngo babyinjize mu gihugu”.

IP Habukuri akomeza avuga ko ibikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge binyuze mu mugezi w’akagera byari bisanzwe bikorwa,aho Polisi imenyeye amakuru nibwo habayeho igikorwa cyo kubafata.

Bariya bose bafashwe uko ari batandatu imyirondoro yabo igaragaza ko baturuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bose ni abanyarwanda , bakaba bari bafite umuntu bagomba guha ruriya rumogi akazajya kurucuruza hirya no hino mu gihugu.

IP Habubkuri yashimiye abaturage bo mu karere ka Kirehe batanze amakuru,abasaba gukomeza kuyatanga kandi bakayatangira ku gihe.

Yagize ati”Turashimira abaturage bo mu karere ka Kirehe ubufatanye bagaragaza mu gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha. Turabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza,bagantanga amakuru kandi ku gihe”.

Kugeza ubu abafaswe bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Mpanga mugihe iperereza rigikomeje.

Si mu karere ka Kirehe honyine hafatiwe ibiyobyabwenge kuko no mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira naho mu ijoro ryo ku itaki 10 Werurwe  Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cy’abaturanyi UAP 304 W  yari itwaye udupfunyika ibihumbi 5 na 760 tw’inzoga yo mu bwoko bwa Blue Sky.Umushoferi wari uyitwaye akaba yikanze inzego z’umutekano ariruka ubu aracyashakishwa.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe.Ubifatiwemo ahanishwa ibihano  kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi Magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *