Rurenge – bamaranye ikibazo imyaka 4 ivuriro ridakora

Abaturage bo mu kagari k’Akagarama, mu murenge wa Rurenge bavuga batunguwe no kumva mu mihigo ya 2016-2017 nta cyateganyijwe gukorwa kugira ngo bahabwe ivuriro ry’ingoboka (Poste de santé) rimaze imyaka 4 ryubatswe ariko kugeza ubu ridakora.

Ivuriro ry'ingoboka rimaze imyaka 4 ridakora ngo habuze ubushobozi bwo kugura ibikoresho

Kubona serivisi z’ubuvuzi kuri aba baturage ngo ntibiborohera kuko, bakigorwa no kujya kwivuza ku bigo nderabuzima biri kure, bamwe bagahitamo kurembera mu ngo no kwivuza magendu.

Aba baturage bavuga ko baheze mu rujijo kuko ngo muri aka kagali biyubakiye ivuriro ‘Poste de santé’ nyamara hakaba hashize imyaka isaga 3 ridakora, bakagaragaza ko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kutoroherwa no kugera ku bigo nderabuzima biri kure.

Mukamana Venancia, wo mu mudugudu w’Ikibimba yagize ati “Poste de santé twarayitegereje turayibura kandi bayubatse kera, iyo tubajije abayobozi baratubwira ngo ibikoresho ntibiraboneka, tukaba twihanganye ariko amaso yaheze mu kirere”
Akomeza asobanura uburyo bagorwa no kugera ku ivuriro riri ahitwa i Kirwa, bikabasaba gutegesha amafaranga menshi.

Ati “Iyo tugiye i Kirwa kuri moto nibura ni ibihumbi 2, nijoro ni ibihumbi 5, ku mugore utwite iyo bigeze nijoro ni ibihumbi 10. Ibibazo byakomeye iyo wabuze ibyo bihumbi 2 tujya mu rugo ukaryama kuko ntiwakora urugendo rw’amasaha 2 urwaye, hakabaho abashakisha utwo tunini ku buryo hari n’abavuzaga magendu”
Iki kibazo cya Poste de Sante y’Akagarama imaze imyaka myinshi yuzuye idakora, kigarukwaho kenshi mu nama abaturage bahuriramo n’abayobozi b’Akarere ka Ngoma.

Mu nama mpuzabikorwa iherutse guterana abatuye mu kagari k’Akagarama batunguwe no kumva mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2016-2017 batumvisemo guhabwa Poste de Sante, mu gihe ngo ubuyobozi buhora bubasezeranya ko bazatangira kuyivurizaho mu gihe gito, bahategereza bagaheba.

Ruhumuriza Célestin Umuyobozi w’umudugudu wa Rwanyamuhinda yagize ati “Mu byo akarere kazakora, ntabwo numvisemo gahunda yo kudutangiriza poste de Sante, twifuza ko yatangira igakorwa, tukivuriza hafi”
Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko ikibazo cy’Akagarama yacyumvise kenshi, agaragaza ko hari n’izindi Poste de santé 6 zidakora, kandi ngo ikibazo cyabaye icy’uko habuze ubushobozi.

Yagize ati “Ibikoresho twabikoreye ubusabe muri Minisiteri y’Ubuzima, badusubiza ko nta bushobozi buraboneka, ahubwo badusaba twebwe nk’akarere ko tugomba gushakisha ukuntu byaboneka.”

Akomeza avuga ko hafashwe umwanzuro w’uko amavuriro Poste de santé yo muri aka karere ataratangira gukorerwamo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo,
Agira ati “Batubwiye ko ziriya Poste de santé zigiye kuzahabwa ba rwiyemezamirimo, basinyane amasezerano n’akarere, abe aribo bazicunga, bakazibyaza amafaranga bagahemba n’abakozi. Ubu byamaze gutegurwa, dusigaje gushyiraho amatangazo ngo ba rwiyemezamirimo baze kuzipiganira, uzaza agomba kuba yarize iby’ubuvuzi kandi afite ubushobozi bwo kuyitangiza.’

Mu karere ka Ngoma hararurwa Poste Santé 7, zirimo Nyaruvumu, Sakara, Ihanika n’ Akagarama.. zamaze kubakwa, nyamara abaturage bakaba bakigorwa no kubona serivise z’ubuvuzi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *