Rulindo ntiborohewe nyuma yo kwenda kuba aba nyuma mu mihigo

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yahaye umukoro utoroshye ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo nyuma y’uko aka karere gaherutse kuba aka 29 kagakurikirwa n’aka nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017.

Gataba JMV yasabye Rulindo kuzaza mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017-2018, anabagira inama ko ibi bazabigeraho mu gihe bazaba bakorana neza n’inzego zose kuva ku mudugudu kugera ku karere.

Ubwo yarinama ikaba yari igamije kurebera hamwe icyatumye Akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa 29 mu mihigo ya 2016/2017 no gufata ingamba zo kwesa imihigo ya 2017/2018, Guverineri Gatabazi JMV yavuze ko yababajwe no kuba mu Turere twose ayoboye akarere ka Rulindo karaje ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017. anaboneraho gusaba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel kugira umuhigo w’uko Akarere ka Rulindo kagomba kuza mu myanya itatu ya mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/2018.

Yagize ati: “Nyakubahwa meya munyemerere mumihigo y’umwaka utaha wa 2017/2018 muzaze mu myanya itatu ya mbere mukore mu ntoki za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kandi birashoboka nimukora nk’ikipe imwe buri mukozi imihigo y’Akarere akayigira iye ndetse abafatanyabikorwa b’Akarere n’abaturage muyobora bakayisobanurirwa bihagije bakibutswa ko nabo bagomba kuyigiramo uruhare nta kabuza muzabigeraho.”

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere buri cyumweru, mu mpera z’ukwezi hakazajya habaho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu buryo bwimbitse aho bigaragaye ko hakenewe ubuvugizi bugakorwa byaba ngombwa na Guverineri agakora ubuvugizi. Amasoko arebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo agomba gutangwa bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2017.

Guverineri kandi yasabye abayobozi kuba mu baturage umunsi ku wundi bakababa hafi, bakabigisha gahunda za Leta zituma biteza imbere.Ibi  bikazabarinda kwicara mu biro ahubwo bakumva ko akazi kari mu ngo z’abaturage mu midugudu, bityo  bakamenya uko babayeho, ubufasha bakeneye n’icyabagirira umumaro.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel n’abakozi bose b’Akarere bagaragaza ko baboneye aho bagize intege nke mu kwesa imihigo ya 2016/2017, kandi ko bakuyemo amasomo azabafasha kwesa imihigo ya 2017/2018. Biyemeje ko bagiye gukora iyo bwabaga umwaka utaha Akarere ka Rulindo kakazagaragara mu myanya 3 ya mbere mu kwesa imihigo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *